Amb. Nduhungirehe yitabiriye Inama mpuzamahanga ya Afurika na Singapore
Politiki

Amb. Nduhungirehe yitabiriye Inama mpuzamahanga ya Afurika na Singapore

ZIGAMA THEONESTE

August 26, 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, ari muri Singapore aho yitabiriye inama ya gatanu yitwa Singapore-Africa Ministerial Exchange Visit (SAMEV).

Iyo nama ni urubuga rwo ku rwego rwo hejuru ruhuza abayobozi ba Afurika na Singapore bagamije gukomeza umubano no gusangira ubunararibonye mu iterambere.

Iyo nama iteganyijwe kuva ku ya 26 kugeza ku ya 28 Kanama, iyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Singapore, Vivian Balakrishnan.

SAMEV, yatangiye mu 2014 ikajya iba buri myaka ibiri, yabaye urubuga rukomeye rwo kubaka ubufatanye hagati ya Afurika na Singapore, cyane cyane mu bijyanye n’iterambere rirambye, udushya n’impinduramatwara mu bukungu.

Inama y’uyu mwaka yahuje ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta 14 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Botswana, Côte d’Ivoire, Ghana, Kenya, Liberia, Madagascar, Nigeria, u Rwanda, Sierra Leone, Somalia, Afurika y’Epfo, Tanzaniya, Uganda na Zimbabwe.

Abayobozi ba Afurika biteganyijwe ko bazagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Singapore barimo Minisitiri w’Intebe akaba n’Umuyobozi ushinzwe Imari, Lawrence Wong.

Iri tsinda rizanagirana ibiganiro n’abandi bayobozi bakuru ba Singapore barimo Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubucuruzi mpuzamahanga, Grace Fu hamwe n’abandi ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta mu nzego zitandukanye zirimo iterambere ry’imijyi, uburezi, ubwikorezi, ubucuruzi n’ububanyi n’amahanga.

Ibyo biganiro bigamije gufasha kujya impaka no kungurana ibitekerezo ku bibazo byerekeye iterambere rirambye, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Uretse ibi biganiro bya ba Minisitiri, abayobozi ba Afurika bazitabira n’Inama ya 8 y’Ubucuruzi hagati ya Afurika na Singapore (Africa-Singapore Business Forum, ASBF) itegurwa na Enterprise Singapore, ikaba urubuga rugamije kongera urujya n’uruza rw’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’uturere twombi.

U Rwanda na Singapore bisanzwe bifitanye imikoranire myiza mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi bwa karuboni n’izindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA