Amb. Ngango yashyikirije Papa Francis impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Vatican
Politiki

Amb. Ngango yashyikirije Papa Francis impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Vatican

NYIRANEZA JUDITH

December 10, 2024

Ambasaderi James Ngango yashyikirije Umushumba wa Kiliziya gatulika ku Isi, Papa Francis impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Leta ya Vatican.

Ni igikorwa cyabereye mu ngoro ya Papa mu Mujyi wa Vatican, tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Ngango, ufite icyicaro mu mujyi wa Geneva kandi anahagarariye u Rwanda muri Australia, Liechtenstein, Slovenia, Switzerland akaba ari n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Miryango Mpuzamahanga ikorera mu mijyi wa Geneva na Vienna.

Nyuma yo gutanga impapuro Ambasaderi Ngango yagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi muri Vatican, byibanze ku mikoranire y’impande zombi.

Ku itariki ya 5 Ukuboza, Ngango yahuye na Monsignor Roberto Campisi, umugenzuzi ushinzwe ibibazo rusange by’Ubunyamabanga bwa Leta ya Vatican, baganira ku bufatanye bw’inzego no kongera ubufatanye mu bya dipolomasi.

Amb. Ngango kandi yagiranye ibiganiro na Musenyeri Miroslaw Stanislaw Wachowski, Umunyamabanga wungirije ushinzwe umubano n’ibihugu, byibanda ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere intego basangiye.

Ku itariki ya 6 Ukuboza, Ngango yagiranye ibiganiro na Cardinal Pietro Parolin, byibanda cyane ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Kiliziya Gatolika, binyuze mu idini n’imiryango itegamiye kuri Leta, ifasha mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, cyane cyane mu burezi, ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA