Amb. Rugema yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Nigeria
Politiki

Amb. Rugema yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Nigeria

Imvaho Nshya

March 13, 2026

Ambasaderi Moses Rugema yashyikirije Umuyobozi ushinzwe ‘Protocole’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria, Amb. Wahab Adekola Akande, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze rigaragaza ko iki gikorwa cyabaye ku wa 12 Werurwe 2026.

Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Nigeria, Amb. Rugema na Wahab Adekola Akande bagiranye ibiganiro bishimangira ubushake bwo kwagura imikoranire y’ibihugu byombi.

Amb. Rugema yasimbuye Ambasaderi Bazivamo Christophe.

U Rwanda na Nigeria ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, umutekano, uburezi aho abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Nigeria hakaba hari n’abo muri icyo gihugu biga mu Rwanda.

Muri Kamena 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo kuvanaho gusoresha kabiri ibicuruzwa hagati y’impande zombi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye imikoranire mu by’ubwikorezi bwo mu kirere aho indege ya RwandAir, ikorerayo ingendo mu buryo butandukanye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA