Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro za Ambasaderi mushya wa Ghana mu Rwanda Ernest Yaw Amporful.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024, kibera ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ku Kimihurura.
Minisitiri Nduhungirehe yashimye uwo ambasaderi anashima ko umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere.
U Rwanda na Ghana bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.
Ibihugu byombi bikorana mu nzego zitandukanye harimo n’ubucuruzi, aho mu kwezi gushize, ibicuruzwa byo mu Rwanda byiganjemo ibikomoka ku buhinzi byamuritswe mu gikorwa cyiswe “Taste Rwanda” cyabereye mu murwa Mukuru wa Ghana, Accra, bikaba byaragejejweyo binyuze mu masezerano y’isoko rusange ry’Afurika, AfCFtA.
Ibyo bicuruzwa byashyizwe ku isoko rya Ghana binyuze mu kubimurikira abitabiriye icyo gikorwa ndetse bahabwa amahirwe yo kugura no kugerageza ku bicuruzwa byakorewe mu Rwanda.
Ku wa 25 Ukwakira 2024, u Rwanda rwohereje ibicuruzwa muri Ghana birimo ibilo 400 z’ikawa, ibilo 400 z’icyayi, litiro 100 z’amavuta akomoka kuri avoka na litiro 50 z’ubuki byose byongerewe agaciro.