Ambasade y’u Rwanda i Seoul muri Korea y’Epfo yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye muri FEBC-Seoul Arts Hall kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, gihuriza hamwe abadipolomate, abayobozi muri Leta n’abagize umuryango mpuzamahanga, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside no kongera kwibutsa inshingano rusange yo kuyirwanya ku Isi hose.
Iyo Ambasade yashimangiye ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo gushishikariza abantu n’ibihugu kwamagana urwango, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuzuza inshingano basangiye zo gukumira ko ibyaha nk’ibyo byongera kubaho.
Icyo gikorwa cyatangijwe no kuririmba indirimbo z’ibihugu by’u Rwanda na Koreya, zaririmbwe n’itsinda ry’abana rya FEBC Children’s Choir, hakurikiraho umunota wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abitabiriye bari benshi bahagaze mu ituze bibuka abarenga miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hakurikiyeho igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, aho abadipolomate n’abandi bayobozi bifatanyije mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside no kongera gushimangira icyizere cy’ejo hazaza. Herekanwe Filimi ngufi igaruka ku mateka ya Jenoside n’ingaruka zayo, ari na yo yafunguye ibikorwa byo gutanga ibiganiro byo kwibuka.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Bakuramutsa Nkubito Manzi, yagaragaje ububi bwo guhakana ayo mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe, ashimangira ko ari ngombwa cyane kwibuka no kubazwa inshingano.
Yagize ati: “Kwibuka ni inshingano yo kurinda ukuri, guha agaciro ubumuntu no kwirinda ko ayo mahano yazongera kubaho.” Yakomeje agira ati: “Nyuma y’imyaka 32, icyo kibazo ntikirashira. Cyahinduye isura. Guhakana Jenoside no kuyipfobya ubu bikwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no hirya no hino ku Isi.”
Yanihanangirije abagerageza kugoreka cyangwa gutesha agaciro amateka, agira ati: “Tubyumve neza: guhakana si igitekerezo umuntu atanga. Gupfobya si ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo; ni ugukomeza Jenoside mu yindi sura.”
Chung Kwang-yong, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya, yagaragaje akamaro ko guhora abantu bari maso no kugira ubumwe mu guhangana n’urwango.
Yagize ati: “Dufatanyije n’umuryango mpuzamahanga, twiyemeje kutirengagiza urwango n’amacakubiri byibasira ikiremwamuntu. Twiyemeje byimazeyo kurengera indangagaciro z’ubumuntu no kubahana.” Yanashimye urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka, agira ati: “Ukwihangana n’ubushake budacogora by’Abanyarwanda birashimishije cyane. Mu myaka yakurikiye aya mateka ababaje, u Rwanda rwabaye igicumbi cy’iterambere n’udushya.”
Yakomeje avuga ko iterambere ry’u Rwanda ari “urugero rw’ingirakamaro mu iterambere rirambye,” anashimangira ko Koreya yishimira gufatanya na rwo mu rugendo rugana ku hazaza heza harangwa n’iterambere.
Chung yanagaragaje ko kuva mu 2010, u Rwanda ruri mu bihugu Koreya iha umwanya wa mbere mu bufatanye mu iterambere, aho ubufatanye bwibanda ku buhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga mu itumanaho.