Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko serivisi yari isanzwe itanga zimuriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) kubera ibibazo by’umutekano muke.
Itangazo iyo Ambasade yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 04 Werurwe 2026, yavuze ko bazakomeza gufasha ababagana rigira riti: “Kubera ibibazo by’umutekano, Ambasade y’u Rwanda i Doha iri gukorera ku ikoranabuhanga kuzageza igihe hatanzwe andi mabwiriza.”
Iri tangazo rije nyuma yuko Iran ikomeje kurasa ibihugu byo mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati mu rwego rwo kwihorera ku bitero yagabweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli ku wa 28 Gashyantare 2026.
Iran yari yaburiye mbere ko niramuka igabweho ibitero bizatuma haduka intambara mu Karere kuko izihorera ku bihugu byose Amerika ifitemo ibirindiro. Iyi ntambara yatumye ibiciro ku isoko bitumbagira n’ingendo z’indege zirahagarara.
Ku ikubitiro ibyo bitero bikigabwa, Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko yahagaritse ingendo z’indege zayo zijya cyangwa ziva i Doha muri Qatar n’i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kubera ibitero bya Iran mu Burasirazuba bwo Hagati.