Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda yavuye imuzi impamvu igihugu cye cyashoje intambara kuri Iran
Politiki

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda yavuye imuzi impamvu igihugu cye cyashoje intambara kuri Iran

ZIGAMA THEONESTE

March 5, 2026

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss yatangaje ko impamvu igihugu cye cyahisemo kwifatanya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu gutangiza intambara kuri Iran, ari uko  icyo gihugu  gikomeje gukora ibitwaro bya kirimbuzi kandi kigakorana n’imitwe yitwaje intwaro ya Hezibollah na Hamas, bagamije kurimbura Isiraheli.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2026, cyagarukaga mu buryo ibintu bihagaze muri iyo ntambara ikomeje kubera mu gice cy’Uburasirazuba bwo Hagati.

Amb Einat yagaragaje ko kuva intambara yatangira, Iran yahise igaba ibitero ku bihugu 10 kandi bikomeje kwangiza byinshi ari na ko bihitana ubuzima bw’abantu.

Yagize ati: “Irani, mu buryo isanzwe ikoramo ibikorwa byayo, yamaze kugaba ibitero ku bindi bihugu 9. Byongeye kandi, amakuru aheruka kuvugwa agaragaza ko hari n’ibitero by’indege zitagira abapilote (UAVs) byagabwe mu gihugu cya 10, ari cyo Azerbaijan, nubwo hataraboneka amakuru arambuye abyemeza.”

Yakomeje ati: “Ubu turi ku munsi wa gatandatu w’intambara yatangiye ku wa Gatandatu mu gitondo, ubwo Isiraheli ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabaga igitero  kuri Irani nyuma yo kubona amakuru ahagije y’ubutasi.”

Uwo mudipolomate wa Isiraheli mu Rwanda yahamije ko impamvu yo gutera Iran ari uko yari irimo kongera kubika no gukora ku bwinshi za misile za balisitike kandi zashoboraga guteza ibyago ku Isi.

Yavuze ko muri Kamena 2025, Isiraheli yari yagabye ibitero byo guhangana n’imitwe ya Hezibollan ikorera muri Liban ndetse n’uwa Hamas ukorera muri Gaza, ndetse yizera ko Iran ihagaritse gukora na yo, ariko nyuma yaho ahubwo ni bwo yakomeje gukaza umurego wo gukora intwaro no gutera inkunga iyo mitwe.

Yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gutunga izo ntwaro, Iran yari yarize amayeri yo kuzishyira munsi y’ubutaka aho nta muntu wabaga yazisenya.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Irani bwari bufite umugambi wo gukora ibishoboka byose kugira ngo izo ntwaro zidashobora gusenywa cyangwa kugabwaho ibitero byoroshye.”

Uko bashakaga kubigeraho ni ukuzishyira cyane cyane mu nsi y’ubutaka. Nk’uko bizwi, uko intwaro zishyirwa mu butaka hasi kure, ni ko bigorana cyane kuzigeraho cyangwa kuzisenya. Mu by’ukuri, n’ikoranabuhanga ririho ubu ntirishobora byoroshye kurasa ku ntego ziri mu butaka bwihishe cyane.”

Yakomeje ati: “Kuva mu gikorwa cya gisirikare cyabaye muri Kamena, aho Isiraheli yashoboye gusenya igice kinini cy’ubushobozi bwa gisirikare bwa Irani, byari byaragabanyije cyane ibyago. Ariko byaje kugaragara ko ubutegetsi bwa Irani butari buhugiye mu kubaka igihugu cyabwo, ahubwo bwari bwarongeye gushyira imbaraga mu kongera kubaka uruganda rukora misile, ndetse ku muvuduko wihuse cyane.

Amabasade ya Isiraheli mu Rwanda igaragaza ko mbere ya Kamena 2025, umubare wa misile zakorwaga ku munsi muri Iran wari muto, ariko nyuma y’icyo gihe umusaruro warazamutse cyane. Ikindi cyagaragaye ni uko Irani yakomeje gushyigikira imitwe ifatanya na yo, Isiraheli ifata nk’abahezanguni.

Amb. Einat ati: “Nyuma y’ibikorwa bya gisirikare Isiraheli yagabye muri Libani ku mutwe wa Hezbollah no muri Gaza ku mutwe wa Hamas, byagaragaye ko mu mezi hafi umunani yakurikiyeho Irani yashyize imbaraga nyinshi mu kongera kubaka ubushobozi bw’iyo mitwe. Ibyo yabikoze yohereza intwaro na misile, ndetse ikanatanga inkunga y’amafaranga.”

Yakomeje avuga ko intego y’ubutegetsi bwa Irani yari ukongera kugera ku rwego rutuma ishobora kongera kugaba ibitero kuri Isiraheli kugeza igihe iyirimbuye burundu. Ati: “Ibyo ni byo abayobozi bayo bavugaga kenshi mu itangazamakuru no mu magambo yabo ku mugaragaro.

Kubera iyo mpamvu, ubwo byagaragaraga ko Irani iri kugera kuri iyo ntego, byabaye ngombwa kugaba igitero cyo kuyikumira hakiri kare, hifashishijwe amakuru y’ubutasi.”

Kuva Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangira kugaba ibitero kuri Irani, na yo yatangiye kwihorera aho yarashe misile amagana yerekeza muri Isiraheli. Nyuma yatangiye no kurasa misile ku bindi bihugu byo mu Karere.

Amb. Einat ati: “Hari ibitero bya Iran byibasiye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Ikirere cy’indege cyafunzwe mu bihugu byinshi birimo Bahrain, Saudi Arabia, ndetse bigera no muri Turukiya n’ibihugu byo mu Burayi, harimo n’ibiri mu muryango wa NATO. Ibi ni ibintu bidasanzwe Irani yakoze.

Uretse ibyo, Irani yafashe n’izindi ngamba zirimo gufunga burundu inzira yo mu mazi ya Hormuz, inzira ifite akamaro kanini mu bucuruzi mpuzamahanga cyane cyane ubwa peteroli. Intego ni ukugira ingaruka ku bukungu bw’Isi.”

Amb Einat yakomeje abwira itangazamakuru ko Isiraheli imaze kugera ku ntsinzi nyinshi mu bikorwa bya gisirikare, harimo no kugenzura ikirere cya Irani ku buryo ishobora kurasa misile za Iran aho zirasirwa kugira ngo igabanye ibitero biyigabwaho.

Yavuze ko kugeza  ubu misile Irani irasa zifite ubushobozi bwo gutwara ibisasu bipima hafi ibiro 500 kandi zishobora kugera ku ntera zo kurasa bilometero 2 100. Ati: “Ibi bituma hibazwa impamvu Irani ikeneye misile zifite intera irenga kilometero 2,000, aho igisubizo gishobora kuba ari uko zishobora kugera muri Isiraheli ndetse no mu bice by’u Burayi.”

Yavuze ko nubwo hari uburyo bwo gutangira izo misile za Iran, hari misile zimwe na zimwe zageze ku butaka bwa Isiraheli zigahitana abantu icyenda. Mu bo zahitanye harimo imiryango ibiri hafi habuzeho gato ngo izime.

Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda yatangaje ko mu kugaba igitero bwa mbere muri Iran babikoranye ubushishozi ku buryo bafashe ingamba zo guhitamo neza cyane cyane barasa ubuyobozi bwa Irani n’abayobozi b’igisirikare n’abandi bafatwa nk’abaterabwoba n’umuryango mpuzamahanga.

Hagati aho Amb Einat yashimangiye ko  mu gihe Isiraheli ifite intego yo kurasa  cyane cyane abayobozi n’ibigo bya gisirikare, Irani yo ivugwaho gukomeza kurasa ku bice bituwe n’abaturage muri Isiraheli igamije guteza igihombo kinini no guhitana abantu benshi.

Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss yatangaje ko igihugu cye cyatangije intambara kuri Iran kugira ngo gihagarike byago byo gukora intwaro za kirimbuzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA