Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Alison Thorpe yaganiriye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Gerturde Kazarwa, na Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi Sheikh Harerimana Mussa Fazil ndetse na Visi Perezida wa kabiri Uwineza Beline ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.
Abo bayobozi baganiriye ku gushimangira umubano utajegajega hagati y’ibihugu byombi bakaba banaganiriye ku guteza imbere dipolomasi ishingiye ku Nteko ishinga amategeko.
Mu Rwanda, u Bwongereza butera inkunga imishinga inyuranye bubinyujije mu kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID).
Inzego gitera inkunga harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ubucuruzi n’ishoramari.
U Bwongereza kandi bufasha ikigo cya Rwanda Peace Academy mu gutanga amahugurwa ku basirikare, abapolisi n’abasivili bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’uw’Afurika Yunze Ubumwe.