Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko agiye kongera kugerageza intwaro kirimbuzi mu rwego rwo kwihumura ku bihugu bahanganye nk’u Burusiya, u Bushinwa n’ibindi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 29 Ukwakira 2025, Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite intwaro za kirimbuzi nyinshi kurusha ibindi bihugu, aho ikurikirwa n’u Burusiya u Bushinwa bukaza ku mwanya wa gatatu.
Yavuze ko kubera gahunda z’ibindi bihugu zo kugerageza intwaro kirimbuzi byatumye ategeka Minisiteri ibishinzwe gutangira kugerageza intwaro kirimbuzi ku rugero rungana n’urw’abandi.
CNN yatangaje ko ayo magambo akomeye ya Trump ashobora guhindura politiki ya Amerika mu gihe muri manda ye ya mbere ubutegetsi bwe bwari bwaratangaje ko butazagerageza intwaro kirimbuzi mu bihe nk’ibi.
Nta na kimwe mu bihugu bitatu bikomeye bifite intwaro kirimbuzi nk’u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’u Bushinwa cyigeze gikora igerageza ry’intwaro kirimbuzi kuva u Bushinwa bwabikora mu 1996.
Igeragezwa rya nyuma ry’u Burusiya ryabaye mu 1990, naho irya nyuma rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika riba mu 1992, mu gihe Koreya ya Ruguru ari yo yakoze igerageza rya nyuma mu 2017.
Itangazo rya Trump rije rikurikira amagambo ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, wavuze ko igihugu cye cyagerageje igisasu kirimbuzi cya ‘Burevestnik’ mu gihe Koreya ya Ruguru nayo yatangaje ko iri gufata ingamba zo gukomeza igerageza ryazo.
Amashusho yafashwe n’icyogajuru mu 2023, yagaragaje ko Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa byose byubatse inyubako nshya, binacukura imiyoboro mishya mu bice byabugenewe byo kugeragerezamo intwaro kirimbuzi.
