Amerika igiye kuyobora Venezuela nyuma yo gufunga Perezida Maduro
Amakuru

Amerika igiye kuyobora Venezuela nyuma yo gufunga Perezida Maduro

KAMALIZA AGNES

January 3, 2026

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko bagiye kuyobora Venezuela nyuma yo guta muri yombi Perezida w’icyo gihugu Nicolas Maduro n’umugore we Cilia Flores.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 03 Mutarama 2026, Trump yavuze ko igitero cyo guta muri yombi Maduro cyagenze neza kandi kigaragaza ubudahangarwa bwa Amerika, ndetse ko ifite ibimenyetso bigaragaza ibyaha bikomeye we n’umugore bakoze.

Yagaragaje ko nyuma yo gufatwa bombi bajyanwe i New York aho bategereje kuburanishwa ibyo bashinjwa.

Ubwo yagarukaga kubyo bashinjwa yagize ati: “Ni ibintu biteye ubwoba.”

Yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa Maduro bwagize uruhare mu bukangurambaga bugamije ihohoterwa, iterabwoba n’ibikorwa byo guhungabanya Amerika, abaturage bayo ndetse n’akarere kose.

Yemeje kandi avuga ko nyuma yo gufata Maduro Amerika igiye kugira uruhare mu nganda z’ibikomoka kuri peteroli kandi bagiye kuyobora icyo guhugu kugeza kibonye ubuyobozi bwa nyabwo.

Yagize ati: “Tugiye kuyobora igihugu kuzageza igihe dukoze impinduka zizewe.Ntidushaka ko hagira undi ujya ku butegetsi tugasanga adusubije mu bibazo twahozemo mu myaka myinshi ishize.”

Yavuze ko igitero bagabye muri Venezuela cyafatiwemo Maduro cyagaragaje ko ubushobozi bw’ingabo z’icyo gihugu ari ubusa,yemeza ko ingabo za Amerika ziteguye kugaba ikindi gitero kinini muri Venezuela mu gihe bibaye ngombwa.

Yasobanuye ko icyo gikorwa kigaragaza ubudahangarwa bwa Amerika ku Isi kandi nta kindi gihugu cyashobora kugera ku byo yagezeho.

Amerika yari imaze igihe irebana nabi na Venezuela ndetse yagiye igaba ibitero bitandukanye ku mato yayo byanahitanye ubuzima bw’abantu, iyishinja urugomo no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Perezida Trump yemeje ko Amerika igiye kuyobora Venezuela

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA