Amerika irashaka gusubiza u Rwanda na RDC mu biganiro
Politiki

Amerika irashaka gusubiza u Rwanda na RDC mu biganiro

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 18, 2026

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko zongeye gutangira urugendo rusubiza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu biganiro bigamije kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Jeune Afrique yatangaje ko iheruka kuganira na Perezida wa Amerika Donald J. Trump, avuga ko u Rwanda na RDC  bigiye kongera gusubira mu biganiro.

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe, abahagarariye Leta ya RDC, u Rwanda na USA bahuriye i Washington DC bagerageza gutegura ikibuga cy’ibiganiro byagutse bishobora kuzaba mu bihe bizaza bihuje ba Minisitiri n’Abakuru b’Ibihugu.

Ibi biganiro, bije mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo ukomeje kugarizwa n’ibitero Guverinoma ya RDC n’abambari bayo bagaba ku basivili mu bice birindwa na M23, bikaba bitwara ubuzima bw’abatari bacye.

Ibitero biherutse kugabwa mu Mujyi wa Goma mu cyumweru gishize, byahitanye umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Carine Buisset ukomoka mu Bufaransa.

Mu gihe iki kibazo giteje inkeke, Amerika yo irashaka gukemura ikibazo idategereje ibiganiro bya Qatar cyangwa imyanzuro y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kugira ngo itongera ikibatsi mu muriro kandi ibashe kwihutisha ibiganiro bitanga umusaruro ufatika.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe, ibiganiro byitezweho kugaruka ku kongera kubura ibiganiro bya dipolomasi byo ku rwego rwo hejuru ndetse no gufata umwanzuro ku bikorwa bya gisirikare bikomeje gukorwa ku butaka bucungirwa umutekano na M23.

Impuguke mu bya Politiki zivuga ko ikibazo gikomeye ari uko Guverinoma ya Congo ikomeje kwirengagiza umuzi w’ibibazo by’umutekano muke, ikorana n’imitwe y’iterabwoba irimo uwa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ugishyize imbere guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Binavugwa ko Leta ya Congo ishaka gukomeza gukoresha ibiganiro mu gukomeza gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke wabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa RDC, ahabarurwa imitwe yitwaje intwaro isaga 130.

Amerika irashaka kugarura u Rwanda na RDC mu biganiro mu gihe na yo yamaze gufata uruhande rushinja Ingabo z’u Rwanda kuba nyirabayazana w’umutekano muke, aho mu minsi ishize iheruka gufatira ibihano bamwe mu basirikare bakuru na RDF muri rusange.

U Rwanda rusanga ibyo bihano birwibasira birurenganya, mu gihe RDC isabwa gukora byinshi ngo ikemure ibibazo byayo ikomeje kubona inyungu zo gukwirakwiza ibinyoma.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga kandi ko ibyo bihano bidashobora gutanga umusaruro mu gihe hirengagizwa ibibazo bihari n’impamvu shingiro zikwiye gushakirwa umuti urambye, mbere y’uko amazi arenga inkombe, Akarere kakongera kwibasirwa n’ingaruka zo kwisubiramo kw’amateka y’intambara z’urudaca.

Leta y’u Rwanda ivuga kandi ko nta ntambwe Leta ya RDC yateye mu kurekura imikoranire na FDLR n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro yiswe Wazalendo, kimwe n’abacanshuro b’abanyamahanga bakomeje guteza ibibazo bisatira imbibi z’u Rwanda.

Amerika irashaka kugarura u Rwanda na RDC mu biganiro mu gihe ikomeje guhangana n’ibibazo by’intambara ishyigikiye kandi yagabye kuri Iran ifatanyije na Isreal.  

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA