Ibiro by’Umukuru w’Igihugu by’u Burusiya (Kremlin) byatangaje ko intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff, yagiranye ibiganiro byubaka na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, nyuma yuko Perezida Donald Trump yari yaratanze igihe ntarengwa ngo u Burusiya butange agahenge.
Kremlin yavuze ko mu biganiro byamaze amasha atatu Perezida Putin yahaye Witkoff ubutumwa ku bijyanye n’ikibazo cya Ukraine arabwakira, na we amuha ubutumwa bwa Amerika.
Gusa amakuru arambuye hagati y’ibiganiro byabo ntaratanganzwa ariko ngo azashyirwa ahagaragara nyuma y’uko Witkoff agejeje raporo kuri Perezida Trump.
Trump yavuze ko u Burusiya bushobora gufatirwa ibihano bikomeye by’ubukungu cyangwa hakabaho ibihano byiyongera ku bihugu byose bikorana ubucuruzi n’u Burusiya mu gihe butafata ingamba zo kurangiza intambara na Ukraine.
Mbere y’ibyo biganiro Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yari yavuze ko u Burusiya butazigera bufata ingamba zihamye zo kugarura amahoro keretse igihe buzaba bwagize ibihombo bikabije.
Yavuze ko yakwishimira kubona Amerika ishyiraho ibihano bikarishye ikongeraho n’imisoro ku bihugu bigura peteroli y’u Burusiya.
Mbere y’uko atangira manda ye muri Mutarama, Trump yari yavuze ko ashobora kurangiza intambara y’u Burusiya na Ukraine mu munsi umwe gusa ariko byaranze aza kugaragaza gucika intege mu buhuza bwo kugarura amahoro ndetse atangira gukoresha amagambo agaragaza uburakari afitiye impande zombi.
Ibiganiro bitatu bigamije agahenge byahurije u Burusiya na Ukraine muri Istanbul ntacyo byatanze ahubwo byatumye umwuka mubi ukomeza kwiyongera hagati y’impande zombi.
Nubwo habaye ibyo biganiro ariko u Burusiya ntibuhwema kugaba ibitero muri Ukraine.
Ukraine imaze igihe ikoresha indege nto z’intambara mu kugaba ibitero ku nganda za peteroli n’ibikorwa remezo by’ingufu by’u Burusiya, mu gihe u Burusiya bwo bwibanda ku bitero by’indege mu mijyi ya Ukraine.
Kuri uyu wa Gatatu Ukraine yatangaje ko igitero cy’u Burusiya cyagabwe ku kigo cy’abari mu biruhuko mu Ntara ya Zaporizhzhia, cyahitanye abantu babiri, abandi 12 barakomereka.