Amerika yaburiye Iran mbere yo kuyigabaho ibitero
Mu Mahanga

Amerika yaburiye Iran mbere yo kuyigabaho ibitero

KAMALIZA AGNES

February 19, 2026

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye Iran ziyisaba amahitamo akwiye ikemera amasezerano   agamije guhagarika gukora intwaro kirimbuzi, mu gihe hakomeje gucicikana amakuru afite ibihamya agaragaza ko Perezida Donald Trump ashobora kuba ashaka kuyigabaho ibitero.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Karoline Leavitt, yavuze ko Trump yifuza ko Iran ihagarika ibyo bikorwa binyuze mu biganiro ariko yongeraho ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ayigabaho ibitero.

BBC yatangaje ko Karoline yavuze ibyo nyuma y’ibiganiro by’i Geneve mu Busuwisi ku wa 17 Gashyantare, byahuje impande zombi hageragezwa gushaka umuti w’icyo kibazo, ariko ashimangira ko ibihugu byombi bigikomeye ku mahame yabyo nubwo hari intambwe nto yatewe.

Bimwe mu bitangazamakuru byatangaje ko igisirikare cya Amerika cyiteguye kugaba ibitero kuri Iran mu gihe icyo ari cyo cyose bitewe naho Trump ageze imyiteguro, ndetse Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’igihugu yashimangiye ko hari ingingo nyinshi zishyigikira Amerika kugaba ibitero kuri Iran.

Amerika yibukije Iran ibitero yayigabyeho muri Kamena umwaka ushize, ivuga ko byayigirira akamaro yumvikanye n’ubuyobozi bwa Trump.

Abajijwe ku biganiro byabereye i Geneva, Umuvugizi wa White House yavuze ko Washington na Tehran bakiri kure cyane kuri bimwe mu bibazo by’ingenzi, ariko Trump azakomeza gukurikirana uko ibintu bigenda.

Iran yaburiye Amerika ko niramuka iyigabyeho ibitero hazahita haduka intambara mu karere ndetse ikihorera ku bihugu by’inshuti z’akadasohoka za Amerika kandi ibyo bizahungabanya imibereho n’ubukungu bw’Isi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA