Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero bikomeye muri Syria bigamije kwihorera ku mutwe w’iterabwoba wa Islamic State (ISIL) nkuko byatangajwe n’Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa byo mu karere (US Central Command – CENTCOM).
Ibyo bitero byagabwe ku itegeko rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump nkuko yabyemeje abinyujije ku rukuta rwa X ku mugoroba wo ku wa 10 Mutarama 2026.
Ibyo bitero byo mu rwego rwo kwihorera byiswe “Operation Hawkeye Strike”, bije nyuma y’ibyagabwe n’umutwe wa ISIL mu Ukuboza umwaka ushize byahitanye abasirikare babiri ba Amerika n’umusemuzi nkuko byemejwe na CENTCOM.
CENTCOM yongeyeho ko ibyo bitero byagabwe hagamijwe kurwanya iterabwoba no kurinda ingabo za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.
CBS News yatangaje ko ibyo bitero byagabwe hifashishijwe indege zirenga 20 n’ibisasu birenga 90.
Nubwo nta mubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse uratangazwa ariko Minisitiri w’Ingabo wa Amerika yavuze ko batazigera bacika intege ku kurinda no gucunga umutekano w’abaturage bayo.