Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko bagabye igitero muri Nigeria cyo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (ISIL) uri mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba, umaze igihe uzonga abiganjemo abakirisitu muri ako gace.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Perezida Trump yemeje ko bagabye igitero cyo mu kirere ku mutwe w’iterabwoba wa ISIL ku mugoroba wo ku wa 25 Ukuboza 2025, nyuma y’igihe kinini abo barwanyi bica inzirakarengane.
Trump yagize ati: “Nari naraburiye uyu mutwe w’iterabwoboba ko nibadahagarika kwica Abakiristu, bazahura n’akaga.”
Igitero giheruka mu kwezi k’Ugushyingo cyashimutiwemo abanyeshuri 303 n’abarimu 12 bakuwe ku Ishuri ry’Abihayimana Gatolika ryitiriwe Mutagatifu Mariya (St Mary’s Catholic School), nubwo Nigeria iherutse kwemeza ko abo bana babohojwe.
Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika muri Afurika (AFRICOM), mu butumwa bwanyujije ku rubuga rwa X bwatangaje ko icyo gitero cyaguyemo abarwanyi benshi kandi cyagabwe bisabwe n’ubuyobozi bwa Nigeria.
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yashimiye Guverinoma ya Nigeria ku bufatanye bari kugirana yongeraho ko hari ibikorwa bigikomeje.
Igitero cya Amerika muri Nigeria kibaye nyuma y’ibyumweru Trump atagetse gutangira ingamba za gisirikare zigamije kurokora Abakirisitu batotezwa muri icyo gihugu.
Nubwo Trump yavuze ko ibyo bitero byibasira Abakirisitu, ibyo byatewe utwatsi na Guverinoma ya Nigeria ivuga ko imitwe yitwaje intwaro yibasira amadini yose arimo Abayisilamu n’Abakirisitu.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria mu gitondo cy’uyu wa Gatanu yatangaje ko ubuyobozi buri gufatanya mu by’umutekano n’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga, barimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu guhangana n’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi bukabije bukomeje kugaragara.
