Amerika yambuye visa batandatu bashinjwa gushinyagurira uwapfuye
Mu Mahanga

Amerika yambuye visa batandatu bashinjwa gushinyagurira uwapfuye

KAMALIZA AGNES

October 15, 2025

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zambuye visa abanyamahanga batandatu bashinjwa amagambo batangaje ku mbuga nkoranyambaga y’ubushinyaguzi yifuriza gukongoka Charlie Kirk, wari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Donald Trump wishwe arashwe muri Nzeri 2025.

Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bya Amerika byashize hanze itangazo rivuga ko nta nshingano bifite zo kwakira abanyamahanga bifuriza Abanyamerika urupfu.

Iryo tangazo ryakurikiwe n’urutonde rw’amagambo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’abo bantu batandatu rugaragaza ko bakomoka muri Afurika y’Epfo, Mexique, Brezille, Paragwe na Argentine.

Ibyo biro byavuze ko mu magambo yatangajwe nabo bambuwe visa bashinje Kirk gukwirakwiza amagambo y’ivangura n’urwango ku banyamahanga, irondaruhu bamubwira ko agomba gushya agakongoka.

Kirk wapfuye ku myaka 31, yishwe arashwe kandi urupfu rwe rwateje impagarara mu Banyamerika, rushengura cyane Donald Trump ndetse ategeka ko ibendera ry’Igihugu ryururutswa mu rwego rwo kumwunamira.

New York Times yatangaje ko iperereza ryakozwe nyuma y’urupfu rwe ryatumye abarenga 145 bavanwa mu mirimo kubera amagambo banditse ku mbuga nkoranyambaga mu gihe Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio yari yaraburiye ko hari abanyamahanga bazamburwa visa kubera Kirk.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA