Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutumwa bwatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) nyuma y’imyaka myinshi yarinangiye gukoresha inyito yemewe, yashyize noneho ivuga “Jenoside yakorewe Abatutsi”, mu gihe guhera mu mwaka wa 1994 bakoreshaga “Jenoside yo mu Rwanda”.
Mu mateka ya Amerika, guhera ku buyobozi bw’uwahoze ari Perezida Bill Clinton bakomezaga kwirinda gukoresha Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo bakavuga ko ari ubwicanyi bwo mu 1994 mu kwirinda kugongwa n’Amasezerano yo kurwanya Jenoside yabasabaga gutabara ntibabikore.
Nyuma y’uko tariki ya 7 Mata buri mwaka yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bibumbiye mu mwanzuro A/DEC/72/550 watowe muri Mutarama 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari mu bihugu bitawutoye zanga kwemera ko Jenoside yabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa bwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma y’imyaka umunani ishize, Nick Checker ukuriye ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga na Afurika muri Guverinoma ya Amerika yakoresheje iyi mvugo bwa mbere.
Nick Checker yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Amerika, mu gutangiza icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Mu gihe twibuka, duhaye icyubahiro inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tuzirikana amahano atavugwa yakozwe. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ihakana n’ipfobya rya Jenoside.”
Yakomeje agira ati: “Muri ibi bihe bikomeye, nifatanyije namwe mwese mu kuzirikana ku nzirakarengane zabuze ubuzima, n’imiryango yasenywe. Njye ubwanjye nasuye u Rwanda nigerera aho Jenoside yakorewe i Nyamata na Ntarama, ahari kiliziya Gatolika aho ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye bakwicwa nabi n’abahezanguni.”
Yakomeje avuga ko nta muntu ushobora kwirengagiza ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, ati: “Byankoze ku mutima cyane. Ibizinga by’amaraso bikigaragara muri izo kiliziya ntabwo ari ibimenyetso bitagaragara, ni ibihamya bifatika by’ubuzima bwatwawe, urugomo rwazanywe ahantu hagenewe gusenga. Kuri Alitari, ahatambirwaga ibitambo byera, aho amaraso ya Kirisitu agaragarira gukiza Isi, yavanzwe n’amaraso y’inzirakarengane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje asobanura ko ku Bagatolika alitari si ameza gusa, ahubwo ni Kaluvari. Yavuze ko kubona kuri alitari kicirwa abantu bigaragaza ubugome n’icyaha ndengakamere.
Yashimye u Rwanda rwakuye icyiza mu kibi, aho Abanyarwanda biyemeje gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa no kwiyemeza kwimakaza umutekano, kubaka ibigo ndetse no kubaka ubunyarwanda bwamagana ivangura rituma urugomo rushoboka.
Ati: “Ibi ntibyabaye nk’impanuka. Byasabye ubuyobozi bufite ubushake bwo gukora ibikomeye, rimwe na rimwe harimo amahitamo adashoboka nyuma y’ibyago bikomeye- amahitamo yari agamije guharanira ko ubwicanyi rusange butazongera kubaho ukundi.”
Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ukwiyemeza k’u Rwanda ko gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, kandi zamaganye abagerageza bose kugoreka amateka mu nyungu za Politiki, guhakana no gupfobya Jenoside.
Yavuze kandi ko Amerika yamaganye abakoresha imvugo zihembera urwango n’urugomo, aho gukoresha amagambo yabo mu kwimakaza amahoro.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana, yashimiye Nick Checker ku bw’ubwo butumwa bwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye, ashimangira ko ubutumwa bwe bushimangira akamaro ko kwibuka, ukuri n’inshingano za buri wese zo guharanira ko ubugome bwabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 butagira ahandi buba ku Isi.






