Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yihanangirije abayobozi ba Iran abasaba kudahirahira bahutaza abari kwigaragambya, avuga ko nibabirengaho Amerika izatabara.
Imyigaragambyo muri Iran yatangiriye i Tehran, mu mpera z’icyumweru gishize itangijwe n’abacuruzi bamagana guta agaciro kw’ifaranga ugereranyije n’idolari rya Amerika, nyuma iza kwitabirwa n’abaturage bamagana politiki mbi n’ubukene.
Mu butumwa Trump yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 02 Mutarama 2026, yavuze ko biteguye gutabara kandi bashobora kubikora igihe icyo ari cyo cyose.
Ali Shamkhani ,Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yasubije Trump amubwira ko akwiye kwitondera ibyo kwivanga kuko byateza umutekano muke mu Burasirazuba bwo hagati.
Hari raporo zivuga ko abantu batandatu bishwe ku munsi wa gatanu w’imyigaragambyo mu gihe ikinyamakuru Fars cyavuze ko hari babiri bapfiriye mu mirwano yabereye mu mujyi wa Lordegan, abandi batatu bicirwa i Azna mu gihe undi umwe yaguye i Kouhdasht mu Burengerazuba bwa Iran.
Gusa BBC yatangaje ko itashoboye kugenzura neza amakuru y’abishwe.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko imodoka zatwitswe n’abigigaragambya nyuma yo guhangana n’inzego z’umutekano.
BBC yatangaje ko imyigaragambyo yarushijeho gukara nyuma yuko abanyeshuri bihuje n’abigaragambya ku wa 30 Ukuboza 2025, bakamagana imiyoborere idahwitse ishingiye ku mahame y’idini.
Amerika na Iran bisanzwe birebana ay’ingwe ndetse muri Kamena 2025, Trump yatanze amabwiriza yo kugaba ibitero ku bigo bya Iran bikorerwamo intwaro za nikeleyeri ,ndetse nyuma yigamba ko ibyo bikorwa byadindije ibikorwa kirimbuzi bya Iran nubwo yo yabihakanye.
Mu rwego rwo kwihorera Iran yahise irasa ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri muri Qatar.
Amerika ishinja icyo gihugu gushaka guhungabanya umutekano w’akarere kubera gukora intwaro kirimbuzi, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba nka Hezbollah, Hamas n’iyindi no guhutaza uburenganzira bwa muntu n’abaturage bishingiye ku miyoborere igendera ku mahame y’idini.
