Ubuyobozi bw’Ikigega Gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse BDF, bwatangije ubukangurambaga buzasiga hatewe inkunga imishinga nibura 1000, ikazahabwa inguzanyo ya miliyari 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze mu bigo by’imari.
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2024, mu kiganiro yahaye abanyamakuru.
Ubuyobozi bwa BDF bugaragaza ko ubukangurambaga bw’amezi atatu bugamije ahanini kumenyekanisha iki kigega Gishinzwe guteza imbere Imishinga mito n’iciriritse.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 01 Ugushyingo bukazarangira mu kwezi kwa Mutarama 2025. Buzakorwa mu gihugu hose by’umwihariko mu Turere dukora ku muhanda wa Kivu Belt.
Munyeshyaka yagize ati: “Ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha BDF na serivisi itanga, aho buzasiga nibura imishinga 1000 itewe inkunga ikazaba ifite agaciro k’amafaranga angana na miliyari 2.5.
Mu mishanga y’ubuhinzi twizera ko tuzabona imishinga 20 izaterwa inkunga y’amafaranga y’u Rwanda 200 000 000 binyuze mu bigo by’imari.”
BDF yizeye ko 1,500,000,000 Frw zizishyurwa binyuze mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT) mu gihe cy’amezi atatu.
Mu Mirenge SACCO hazanyuzwamo inkunga ya 600,000,000 Frw.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa BDF, Semigabo Rosalie, yavuze ko buri munyarwanda wese yemerewe gusaba inkunga muri BDF.
Akomeza agira ati: “By’umwihariko abemerewe inkunga ya BDF ni urubyiruko, abagore, abantu bafite ubumuga, abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi ba Leta bagabanyijwe na MIFOTRA, n’ingabo zavuye ku rugerero ( demob).”
Mu ntego za Guverinoma y’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere harimo kugera ku gipimo cy’izamuka ry’ubukungu cya 9,3% buri mwaka, bikazagerwaho mu gihe ubuhinzi bwakwiyongera nibura kuri 6%, urw’inganda rukazamuka ku 10%, serivisi zikazamuka ku 10%.
Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko muri NST2, ibikorerwa mu Rwanda biziyongera kuri 13% buri mwaka, ishoramari ry’abikorera rikava kuri miliyari 2,2 z’amadolari mu 2024, rikagera kuri miliyari 4,6% mu 2029, ikigero cy’ubwizigame kikazava kuri 12,4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kikagera kuri 25%.
Habimana francis
November 2, 2024 at 11:41 amBiragaragara ko umushinga wemerewe inguzanyo aruwubuhinzi, ariko abantu bafite ahobahinga muricyi gihugu nibake pe. Numva mwashyiramo nubworozi, cyane cyane ko ubworozi budakenera ubutaka bunini, nubundi bucuruzi busanzwe. Murakoze.
Alphonse Rutagengwa
November 2, 2024 at 12:54 pmIkibazo nuko ibivugwa muburyo bwo gushyira mubikorwa birangira bikorewe abifite nubundi
Nkuko byagenze mumyaka 5 ishize aho hafashinwe bamwe mubanyarwada wajya kureba ugasanga ntaho bahuriye nimishinga baba bavuze bikaviramo no guhimbya ikigega.
Muri make hizitabwe kuri ba rubanda rigufi hagamijwe kubahindurira ubuzima bitari ukongerera ba nyamutunzi
Murwanashyaka Rambert
January 24, 2025 at 11:30 amnjyewe ndumuhinzi ark nkidesha ubutaka bunini sinzi ahonanyura ngontange umushingamfitiye ubuhinzibwanjye kukonkoresha imbaraga nyinshi murakoze kbs
Ruzibiza Pascal
March 4, 2025 at 12:54 pmIyi mishinga ikwiye abakora neza
Nyamara igihe kirageze ko hazamurwa
Abatarabonye amahirwe gusa bafite imishinga myiza kko ibyo guhozaho inkunga
Abazihawe ntabwo bizamura iterambere rusange,ubuhinzi -Bworozi hejuru cyane
Nanjye.