Umuryango w’Ubucuruzi w’Ibihugu by’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (COMESA), ugaragaza ko kuba hari imishinga yabo na ba rwiyemezamirimo idindira ahanini biterwa n’amikoro make.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 15 Mata 2024, ubwo hatangizwaga inama nyunguranabitekerezo y’uyu muryango yigiraga hamwe uko imikoranire ya Leta n’Inzego zabikorera yarushaho kunozwa.
Dr. Bernard Dzawanda, Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo muri COMESA, avuga ko inzitizi bagifite ari amikoro make.
Ati: “Imbogamizi nyamukuru zihari ni amakoro adahagije. Nta mafaranga dufite.”
Yongeyeho ko igikenewe ari ukubaka ubushozi ndetse no kongera ubumenyi kugira ngo bakorane n’Inzego z’abikorera.
Ati: “Icyo turimo gukora ubu ni ukugerageza gushaka ibisubizo n’ubushobozi bwadufasha kuziba icyo cyuho cy’amikoro make. Dukeneye kubaka ubushobozi muri twe kugira ngo iyi mishinga ikomeze kandi ikurure n’inzego z’abikorera, kuko twabonye ko ikintu kigoye ari uburyo bw’imikoranire. Dukeneye no kubaka ubushobozi ndetse n’ubumenyi muri twe kugira ngo dukurure inzego z’abikorera.”
Dr. Bernard Dzawanda kandi yavuze ko imishinga Leta z’Ibihugu bigize COMESA zifatanyamo n’abikorera ikiri mike ko hakwiye kongerwamo imbaraga ngo yiyongere.
Agaruka ku bibazo by’umutekano muke ushobora kubangamira ibihugu bigize COMESA, Dr Bernard Dzawanda yavuze ko bitabangamiwe cyane ko ahenshi muri ibyo bihugu hari umutekano.
Umuryango w’Ibihugu bihuriye mu Isoko Rusange ryo mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (COMESA), ugizwe n’ibihugu 21 birimo u Rwanda, u Burundi, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Egypt, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Kenya, Libya, Djibouti, Madagascar, Malawi, Mauritius, Seychelles, Somalia, Sudani, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.
U Rwanda rwinjiye muri uyu Muryango mu mwaka wa 2004.