Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse rutahizamu Amissi Cédric imikino ibiri ndetse imwambura igitambaro cya kapiteni kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino wa Gasogi United na El-Merrikh.
Ibi bikuye mu ibaruwa iyi kipe yandikiye uyu mukinnyi umumenyesha ibihano yafatiwe
Iti: “Dushingiye ku myifatire idakwiye, wagaragaje ku wa 21 Ugushyingo , ubwo ikipe ubereye kapiteni yakinaga na Gasogi United, ndetse no kuwa 24 ugushyingo 2025 mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yakiraga Al Merrekh SC ubwo wafataga igitambaro kiranga umuyobozi uyoboye abandi mu kibuga, ukakijugunya hasi imbere y’umutoza, staff, ubuyobozi bw’ikipe n’abafana”.
Ikomeza igira iti: “Dushingiye kandi ko imyitwarire nkiyo idakwiye umuyobozi by’umwihariko umukinnyi w’umunyamwuga nkawe, tukwandikiye tukumenyesha ko guhera uyu munsi utakarijwe icyizere wagiriwe nk’umuyobozi uyobora abandi mu kibuga , bityo ko utakiri Kapiteni wa Kiyovu Sports, ndetse ukaba uhagaritswe imikino 2 ikurikirana.”
Iyi kipe kandi yibukije uyu mukinnyi ko kuba ahagaritswe bidakuraho ko agomba gukomeza imyitozo.
Umutoza wa Kiyovu SC Haringingo nyuma yo gutsindwa na Al Merrikh yatangaje ko iyi myitwarire uyu mukinnyi yagaragaje idakwiriye, noneho byongeye ku mukinnyi mukuru.
Ati: “Ni umukinnyi mukuru uba ushaka gukina umukino wose no kugira ibyo akora byinshi. Rimwe na rimwe ariko hari igihe biba ngombwa ko duhindura uburyo twakinagamo. Imyitwarire ye tugiye kuyitaho kuko ni ibintu bidakwiriye ku muntu mukuru. Nta kidasanzwe tuzabishyira ku murongo.”
Kiyovu Sports imaze gukina imikino icyenda muri Shampiyona y’u Rwanda ikaba iri ku mwanya wa munani n’amanota 10.
Izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025, ihura na Gorilla FC mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
