Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International yagaragaje ko Hamas ubwo yagabaga ibitero ku butaka bwa Isiraheli ku ya 7 Ukwakira 2023, yakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Amnesty International yasohoye raporo irambuye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, yemeza ko ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Palestine muri ibyo bitero byo mu Ukwakira 2023.
Uwo muryango utegamiye kuri Leta wakusanyije ubuhamya bugera kuri 70 kandi wongera kureba neza ibitero byibasiye ibice bua Isiraheli hafi y’agace ka Gaza.
Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu wanditse muri raporo nshya ifite amapaji arenga 170, ugira uti: “Imitwe yitwaje intwaro ya Palestine yakoze ibyaha mpuzamahanga byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, mu bitero byayo mu majyepfo ya Isirayeli byatangiye ku ya 7 Ukwakira 2023.”
Amnesty International ifata ubwicanyi bwakorewe abaturage ku ya 7 Ukwakira nk’cyaha cyo gutsembatsemba kandi ikagaragaza ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe n’imitwe ya Palestine nk’ifungwa, iyicarubozo, inyerezwa rya bamwe mu baturage, gufata ku ngufu, n’ubundi bwoko bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iyi mitwe, cyane cyane Hamas, yakomeje gukora ibyaha n’ibyaha binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga nyuma ya 7 Ukwakira, harimo ibyaha byibasiye inyokomuntu, binyuze mu gufunga no gufata nabi abantu bafashwe bugwate n’ibindi.
Gufata bugwate byari bimwe mu bigize gahunda yateguwe ku buryo bweruye n’ubuyobozi bwa Hamas n’indi mitwe yitwaje intwaro ya Palestine.
Iyo raporo isoza ivuga ko Hamas cyane cyane ishami ryayo ryitwaje intwaro, Ezzedine Al-Qassam Brigades ari yo yashinjwe cyane cyane ibyaha byakozwe, inashyira mu bikorwa bimwe na bimwe, ariko bike ku byaha bya Jihad ya Islamic ya Palestine, Brigades y’abahowe Imana ya Al-Aqsa, n’abasivili b’abanyapalestina.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwari rwamaze gutanga impapuro zo guta muri yombi Ismail Haniyeh, wari umuyobozi wa Hamas icyo gihe; Mohammed Deif, wari umuyobozi wa Brigade za Al-Qassam icyo gihe; na Yahya Sinwar, wari umuyobozi wa Hamas muri Gaza akaba yaranafatwaga nk’uwateguye ubwicanyi bwo ku wa 7 Ukwakira 2023.
ICC yakuyeho izo mpapuro zo kubata muri yombi nyuma y’urupfu rwabo mu mpera z’uyu mwaka mu bitero bya Isiraheli.
Ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ni nabyo bivugwa ku mpapuro zo guta muri yombi zatanzwe mu Gushyingo 2024 na ICC, zigamije gufata Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, bitangaza ko igitero cyo ku ya 7 Ukwakira 2023 cyahitanye Abisiraheli 1 221, abenshi muri bo bakaba ari abasivili. Kuri uwo munsi kandi abantu 251 bafashwe bugwate, 44 muri bo bakaba barishwe.
Mu bantu 207 bafashwe bugwate ari bazima, 41 barapfuye cyangwa biciwe mu buroko. Kugeza ubu, abantu bose bafashwe bugwate baragarutse, usibye Umwisiraheli umwe usigaye mu mujyi wa Gaza.
