Amoko mu ndangamuntu n’ubuhunzi byabaye amateka
Politiki

Amoko mu ndangamuntu n’ubuhunzi byabaye amateka

KAYITARE JEAN PAUL

April 7, 2026

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), ryashimiye ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagapfa Abatutsi barenga 1,000,000 mu minsi 100 gusa. Ishyaka UDPR rigaragaza ko mu myaka 32 ishize, hakozwe byinshi birimo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, amoko mu ndangamuntu akaba ari amateka.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyaka UDPR kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mata, umunsi u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rigaragaza ko u Rwanda ari igihugu kimaze kuba ubukombe kandi cyarahereye ku busa.

Rigira riti: “Imyaka 32 irashize u Rwanda rubaye ubukombe, ni gihugu kirangwa n’umutekano kigasagurira amahanga, amoko mu ndangamuntu ndetse n’ubuhunzi byabaye amateka. U Rwanda rwabaririzwaga aho ruherereye ku ikarita y’Isi none ni rwo cyogere mu kwakira inama mpuzamahanga, ubukungu n’iterambere byifashe neza, Umunyarwanda ageze ku cyizere cyo kubaho imyaka 70,  aharangwaga amacakubiri, ubu haganje Ndi Umunyarwanda.”

Perezida wa UDPR, Depite Nizeyimana Pie, yahamirije Imvaho Nshya ko ibi byose Abanyarwanda babikesha ubuyobozi bwiza n’imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagapfa inzirakarengane z’Abatutsi zisaga miliyoni imwe zishwe urwo agashinyaguro zizira uko zavutse; Ishyaka UDPR, ryasabye Abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange kurangwa n’indangagaciro z’ubumuntu, ubupfura, ubwitange n’urukundo mu bikorwa byose bijyanye no kwibuka.

Rigira riti: “Bayoboke b’Ishyaka UDPR, muzarangwe n’ubupfura mwitabira gahunda zose z’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 harimo no gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukomeze kubumbatira, indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge, kugira ishyaka n’urukundo, muharanira ishema ry’Igihugu, mukomeze mutoze urubyiruko gushyira Ubunyarwanda ku isonga, kuko ari ryo pfundo ry’ubusugire bw’igihugu.”

Ubuyobozi bwa UDPR buvuga ko mu bihe byo kwibuka, hazirikanwa ubutwari bw’Ingabo za RPF Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga zikanahagarika Jenoside, zigatanga ubuzima bwazo kubera indangagaciro yo gukunda igihugu zari zifite bityo ko ubwo butwari buzahora buzirikanwa.

Iri shyaka ryifuriza Perezida wa Repubulika, umuryango we, inzego zose bafatanyije kuyobora igihugu, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda; gukomera muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ishyaka UDPR rigaragaza ko Abanyarwanda bazi neza ko umutekano n’amahoro ntaho byagurwa ahubwo ko bigomba kuva mu Banyarwanda ubwabo, ari nayo mpamvu bazaharanira kubirinda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twibuke Twiyubaka”.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA