Anthony Edwards yafashije Team USA Stars kwegukana “All Stars Game 2026”
Siporo

Anthony Edwards yafashije Team USA Stars kwegukana “All Stars Game 2026”

SHEMA IVAN

February 16, 2026

Team USA Stars yatsinze Team USA Stripes amanota 47-21, yegukana umukino w’intoranywa (All Star Game) muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Gashyantare 2026.

Witabirwa n’ibyamamare birimo Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we Michelle Obama, Princess Meghan, Prince Harry n’abandi batandukanye.

Ikipe ya Team USA Stars yari igizwe na Anthony Edwards, Tyrese Maxey Cade Cunningham, Jalen Duren na Jalen Johnson.

Yari inshuro ya kabiri hakinwe uburyo bushya bw’irushanwa, aho uyu mukino waretse kuba ikipe yo mu burasirazuba n’uburengerazuba, ahubwo ugirwa irushanwa ry’amakipe atatu.

Yari agabanyije mu byiciro kuko hari iyiswe Team USA Stars yari igizwe n’abakinnyi bakiri bato batanga icyizere nka Anthony Edwards n’abandi.

Word Stars y’abanyamahanga nka Victor Wembanyama, Nikola Jokić Pascal Siakam na Giannis Antetokounmpo.

Hari kandi indi yiswe USA Tripes yarimo abakinnyi b’amazina akomeye nka Jaylen Brown, Kawhi Leonard, Kevin Durant, Donovan Mitchell, Lebron James na Stephen Curry utakinnye kubera ikibazo cy’imvune yagize mu minsi ishize.

Anthony Edwards w’imyaka 24 yigaragaje cyane mu mukino wa nyuma, aho yatsinze amanota 32 akora na ‘rebound’ icyenda, ibyamuhesheje kwegukana igihembo cy’uwitwaye neza (MVP).

Keshad Johnson ni we wegukanye igihembo cy’uwatsinze dunk nziza ku nshuro ya mbere mu gihe Damian Lillard yahize abandi mu gutsinda amanota atatu inshuro nyinshi (29).

Anthony Edwards ni we wabaye umukinnyi mwiza wa All Star Game
Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika n’umugore we Michelle Obama mu bitabiriye uyu mukino
Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Harry n’umugore we Princess Meghan mu bakurikiye uyu mukino

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA