“AnthroPlus software” ifasha mu kurandura imirire mibi muri Ngororero na Rutsiro
Ubuzima

“AnthroPlus software” ifasha mu kurandura imirire mibi muri Ngororero na Rutsiro

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 30, 2024

Mado Ishimwe w’imyaka 27 y’amavuko, ni impuguke mu by’imirire waruhuwe n’ikoranabuhanga rishya mu guhangana n’igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi mu Karere ka Ngororero na Rutsiro. 

Iryo koranabuhanga ryiswe “AnthroPlus” ryatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) mu rwego rwo gushyigikira urugamba rwo guhangana n’igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu. 

Ishimwe akorera ku Kigo Nderabuzima cya Ntaganzwa mu Karere ka Ngororero cyita ku buzima bw’abana basaga 3.000 bari munsi y’imyaka itanu. 

Agaragaza uburyo mbere y’uko begerezwa iryo koranabuhanga yagorwaga no kwandukura ibilo n’uburebure bw’abana akoresheje ikaramu ndetse no gusesengura ibipimo bikamugora cyane kuko yabaga asuzuma umwana umwe hari abandi barenga 20 bamutegereje buri munsi. 

Nyuma yo kubona ikoranabuhanga AnthroPlus byaramworoheye kuko gukurikirana ubuzima bw’abana n’ababyeyi babo bitakizamo imibare myinshi n’akazi kagoye. 

Kuri ubu yifashisha mudasobwa igashyirwamo uburebure n’ibilo by’umwana, ubundi iryo koranabuhanga rigahita rimuha amakuru y’ibipimo bya nyabyo by’uko ubuzima bw’umwana buhagaze. 

Ishimwe ati: “Hehe no kongera kubibara dukoresheje intoki. Mbere yo kubona iyi application nasabwaga kwikorera iyi mibare ariko ubu iri koranabuhanga rirabinkorera.”

Iri koranabuhanga ryatangijwe mu rwego rwo gufasha uduce tukiri inyuma mu guhashya igwingira kwihutisha serivisi zitangwa kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku ntego zo guhashya igwingira burundu. 

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’abaturage (RDHS) bwa 2019-2020 bwagaragaje ko umwana umwe muri batatu mu Rwanda bari munsi y’imyaka itanu yagwingiye. 

Akarere ka Ngorerero ni ko gafite igipimo kiri hejuru cy’abana bagwingiye bari munsi y’inyaka itanu kuko kari ku kigero cya 50.5%, mu gihe aka Rutsiro kari ku kigero cya 44.4%.

Muri Gashyantare2023, hari ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe ku mavuriro 27 n’ingo 426 zo muri Ngororero na Rutsiro, bigaragara ko muri Ngororero abana 25% ari bo babona indyo yuzuye yemewe (MAD) naho muri Rutsiro bakagera kuri 20%. 

 Amakuru yavuye muri ubwo bushakashatsi ni yo yafashije imiryango irimo WHO, Ishami rya Loni rishinzwe Ibiribwa ku Isi (WFP), Ishami rya Loni Rishinzwe Abana (UNICEF) ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) guhuza imbaraga mu gushaka igisubizo bafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda. 

Guhera muri Werurwe 2023 ni bwo ikoranabuhanga rya AnthroPlus ryatangiye korohereza abahanga mu by’imirire muri twa Turere tugaragaramo ikibazo cy’imirire mibi ku rwego rwo hejuru. 

Habiryayo Vincent w’imyaka 29 ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Nyange mu Karere ka Ngororero, yagize ati: “Igihe natangiraga gukora hano muri Mata 2023, hari abana 70 bafite inyaka iri munsi y’ibiri bari mu mirire mibi twagombaga gukurikirana. Mu Gushyingo muri uwo mwaka, nta mwana n’umwe wari usigaye kuko bose bari bakize imirire mibi. 

Yakomeje agira ati: “Iri koranabuhanga ryamfashije kubakurikirana mu buryo bwizewe ari na ko ntanga inama zikwiriye kuri buri mwana bitewe n’ibipimo agaragaza.”

Iryo koranabuhanga rifasha kumenya imiterere y’imirire ikenewe kuri buri mwana bitewe n’ibipimo yagaragaje, ndetse rikanagaragaza ibibazo bikomeye bishamikira ku mirire mibi nko kugwingira, kuzingama cyangwa gutakaza ibiro byinshi.”

Habiryayo yavuze ko iryo koranabuhanga rishobora gutanga amakuru y’abana benshi icyarimwe maze impuguke mu by’imirire zikabasha gufata ibyemezo no gutanga inama zihuse iyo babonye ahantu hari izamuka ry’ibibazo bishingiye ku mirire mibi. 

Uretse gutanga iryo koranabuhanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatanze amahugurwa ku bakozi b’ibigo nderabuzima ndetse n’impuguke mu kunoza imirire 111 mu Karere ka Rutsiro n’aka Ngororero. 

Ikindi nanone WHO yahuguye abarimu 282 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku mirire maze babona ubumenyi bwisumbuye bifashisha mu gushishikariza abanyeshuri kwirinda imibrire mibi yose mu banyeshuri. 

Uretse mu Turere twavuzwe, WHO yemeje ko imaze guhugura abarimu 339 mu Karere ka Nyabihu n’aka Burera.  

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA