APR BBC yatsinze UGB, ifata umwanya wa mbere w’agateganyo muri shampiyona
Siporo

APR BBC yatsinze UGB, ifata umwanya wa mbere w’agateganyo muri shampiyona

SHEMA IVAN

June 27, 2024

APR BBC yatsinze UGB BBC amanota 85-76 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona, ifata umwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 25, mu gihe Patriots itarakina.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024 muri Lycee de Kigali.

Uyu mukino watangiye wihuta amakipe yombi atsindana, agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 18 kuri 14 ya UGB.

Mu gace ka kabiri, Milosevic Nemanja, Patrick Lambert na Habineza Shaffi bafashije UGB kugabanya ikinyuranyo ndetse inayobora umukino.

Ku rundi ruhande uretse kugira abakinnyi bake, abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo nka Ntore Habimana na William Robynes bari batarinjira mu mukino.

Igice cya mbere cyarangiye UGB BBC iyoboye umukino n’amanota 33 kuri 30 ya APR BBC.

Mu gace ka Gatatu, APR BBC yagarukanye imbaraga zikomeye abarimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Shema Osborn batsinda amanota atatu menshi ari nako yongeraga ikinyuranyo.

Aka gace karangiye APR BBC yongeye kuyobora umukino n’amanota 61 kuri 57 ya UGB BBC.

Agace ka nyuma Kari gakomeye, amakipe yombi yatsindanye karahava ari nako agendana cyane mu manota.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze UGB amanota 85-76 ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 25 irusha Patriots BBC inota rimwe.

Undi mukino wabanje Espoir BBC yatsinze Kigali Titans amanota 103-82 ifata umwanya wa kane n’amanota 20.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA