APR BBC yatsinze REG BBC amanota 110-92 yegukana ‘Rwanda Cup 2024’ yakinwaga ku nshuro ya mbere.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024 muri Lycée de Kigali.
Iri rushanwa ryatangiye muri Mata 2024, mu rwego rwo kongerera amakipe amarushanwa.
Amakipe yombi aheruka guhurira muri shampiyona mu mukino w’ishiraniro warangiye APR BBC iwegukanye n’amanota 77-75.
Ikipe y’Ingabo yakinnye uyu mukino idafite Aliou Diarra urwaye malariya. Icyakora yari ifite Isaiah Miller Jr, Axel Mpoyo na Shema Osborn.
Ni mu gihe Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yo yari ifite abakinnyi bayo bakomeye nka Cleveland Thomas Jr, Antino Jackson, Victor Mukama na Pichou Manga.
Uyu mukino watangiranye imbaraga ku makipe yombi abarimo Antino Jackson batsinda amanota menshi agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 30 kuri 25.
Mu gace ka kabiri, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yiminjiriyemo agafu itangira kugabanya ikinyuranyo ariko umukino ugakomeza kwegerana cyane.
Igice cya mbere cyarangiye, APR BBC yatsinze REG BBC amanota 54-50.
Mu gace ka gatatu, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yitwaye nabi cyane iva mu mukino kuko yagatsinzemo amanota 10 gusa, mu gihe iy’ingabo yagatsinzemo 33.
Aha ni ho umukino wagendeye, abarimo Isaiah Miller bongereye amanota bakomerezaho mu gace ka nyuma.
Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 110-92 yegukana Igikombe cya ‘Rwanda Cup 2024’ gikinwe ku nshuro ya mbere.
Kwegukana iri rushanwa byahaye APR BBC itike yo guhagararira u Rwanda mu imikino ya Zone 5 itanga itike yo kwitabira Igikombe cy’Afurika.
Mbere y’uyu mukino wa nyuma Patriots yatsinze Espoir amanota 77-59 yegukana umwanya wa gatatu.