Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mukino wa Basketball, APR BBC, yerekeje muri Qatar kwitegura neza imikino y’amajonjora ya BAL 2024 izakinirwa i Dakar muri Sénégal kuva tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024.
Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 19 Gashyantare 2024, ni bwo abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, berekeza muri Qatar mu mwiherero w’iminsi 10 bitegura iyi mikino.
Biteganyijwe ko bazakinira i Doha imikino irenga itanu ya gicuti babone kugaruka mu Rwanda, aho bateganya gutegura irushanwa rizahuza amakipe atandukanye yiganjemo ayo hanze y’Igihugu.
Ubuyobozi bwa APR BBC, ikintu bizeye ko kizabafasha imyitozo.
APR BBC yasinyishije abakinnyi batandukanye mu myiteguro ya BAL harimo Abanyamerika Michael Dixon, Zion Styles na Dario Hunt gusa ngo iracyari ku isoko ryo gushaka undi mukinnyi ushobora kubafasha mu kugarira, “Pivot”.
Eric Salongo yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ni byo turi birazwi ko dukeneye umu “Pivot” kugira ngo dushobore kwitwara neza muri BAL.
Kugeza ubu hari babiri turi gukurikirana ndetse nta gihindutse umwe muri bo azaba tuzahurira muri Qatar mbere y’uko imikino ya BAL itangira”.
Mu mikino ya BAL 2024, APR BBC iri mu gace ka Sahara Conference kazakinirwa mu gihugu cya Sénégal kuva tariki ya 2 Gicurasi 2024 aho kugira ngo iyi kipe ibone itike iyizana mu mikino ya ¼ mu Rwanda muri BK Arena, bizasaba ko iza mu makipe abiri ya mbere muri Iri tsinda ririmo As Dounes yo muri Sénégal, US Monastir yo muri Tuniziya na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Ni nshuro ya mbere APR BBC izaba yitabiriye BAL izakinwa ku nshuro ya Kane kuva muri 2020