APR FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Nzeri 2025, kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino witabiriwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga Chairman wa Rwanda Premier League Mudaheranwa Yussuf n’abandi batandukanye.
Wari umukino wa mbere APR FC ikinnye muri shampiyona ya 2025/26 kubera ko yari muri CECAFA Kagame Cup 2025 yaberaga i Dar Salam muri Tanzania.
Ikipe y’ingabo z’Igihugu yatangiye neza umukino ihererekanya neza hagati mu kibuga bidatinze ku munota wa 5 gusa yafunguye amazamu ku mupira mwiza Memel Raouf Dao yacomekeye Mel William Togui acenga umunyezamu Ahishakiye Heritier, awutereka mu nshundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Gicumbi FC yinjije mu mukino itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.
Ku munota wa 15, Gicumbi FC yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Lola Kanda Moise ku mupira yateye n’umutwe, umunyezamu Ishimwe Pierre ananirwa kuwuhagarika.
Ikipe y’Akarere ka Gicumbi yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri harimo ishoti rikomeye ryatewe na Rubuguza Jean Pierre, rikurwamo na Ishimwe Pierre wahise afata umupira neza.
Ku munota wa 35, APR FC yongeye gusatira izamu rya Gicumbi FC harimo koruneri eshatu zikurikiranya, ariko ubwugarizi n’umunyezamu bakomeza guhagarara neza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Mu igice cya kabiri, umukino wakomeje kwegerana umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka ebyiri Mugisha Gilbert na Denis Omedi basimbura Mamadou Sy na Hakim Kiwanuka.
Nyuma yo gukora izo mpinduka APR FC yongeye gusatira Gicumbi FC harimo koruneri ebyiri zikurikiranya yabonye ariko bananirwa kuzibyaza umusaruro.
Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota y’inyongera.
Ku munota wa 90+3, Denis Omedi yatsindiye APR FC igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wavuye kuri coup-franc yatewe na Memel Dao nyuma y’uko Mugisha Gilbert akiniwe nabi.
Umukino warangiye APR FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1, itangira neza Shampiyona.
Gicumbi FC yatsinzwe umukino wa kabiri kuko yari yatangiye itsindwa na Bugesera FC igitego 1-0.
Undi mukino wabaye uyu munsi Gorilla FC yanganyije na Mukura VS igitego 1-1.
Imikino y’Umunsi wa kabiri wa Shampiyona izakomeza ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025.
AS Muhanga izakina na Kiyovu Sports
Rutsiro FC izakina na Gasogi United.