APR FC izakina na Power Dynamos ku ’Umunsi w’Igitinyiro’
Siporo

APR FC izakina na Power Dynamos ku ’Umunsi w’Igitinyiro’

SHEMA IVAN

August 2, 2025

Ikipe ya APR FC yatangaje ko izakina umukino wa gicuti na Power Dynamos yo muri Zambia, ku Munsi w’Igitinyiro uteganyijwe tariki 17 Kanama 2025.

Iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iti “Ku ya 17 Kanama 2025, tuzakira Power Dynamos FC ku Munsi w’Igitinyiro.”

Uyu mukino mpuzamahanga wa mbere wa gishuti APR FC igiye kwakira kuva mu 2017, uzabera muri Stade Amahoro saa cyenda z’amanywa.

Iyi kipe y’ingabo z’Igihugu ikomeje gukina imikino itandukanye ya gishuti yitegura umwaka w’imikino mushya biteganyijwe ko uzatangira muri Nzeri.

APR FC izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ihura na Police FC mu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa cyenda.

Mu mikino ine imaze gukina, yatsinze Gasogi United ibitego 4-1, inganya na Gorilla FC 2-2 mu mukino wa mbere ndetse na 1-1 mu mukino wa kabiri mu gihe yatsinze Intare FC ibitego 4-0.

Power Dynamos ni yo izahagararira Zambia muri CAF Champions League nyuma yo kwegukana shampiyona ya 2024/25.

Power Dynamos ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona muri Zambia mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25

TANGA IGITECYEREZO

  • Fidele
    August 3, 2025 at 12:19 am Musubize

    APR FC Hejuru cyane
    turabakunda cyne!!

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA