APR FC na Police FC zigiye gufungura Stade Amahoro ku mugaragaro
Siporo

APR FC na Police FC zigiye gufungura Stade Amahoro ku mugaragaro

SHEMA IVAN

June 28, 2024

Ikipe ya APR FC na Police FC zigiye guhura mu mukino wo gufungura Stade Amahoro ku mugaragaro uteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 saa kumi n’Imwe z’umugoroba.

Ku ikubitiro abateguye uyu mukino bari bifuje umukino wa APR na Rayon Sports ariko birangira Rayon Sports igaragaje impungenge ko itari yatangira imyitozo.

Stade Amahoro igiye gufungurwa ku mugaragaro nyuma yaho yakiriye umukino wo kuyisogongera warangiye APR FC na Rayon Sports zinganyije 0-0.

Uyu mukino watumiwemo abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abashyitsi batandukanye bazava muri CAF ndetse na FIFA.

Aya makipe yombi akaba ari yo azahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika aho yanamaze no kubona ibyangombwa kuva muri CAF biyemerera kuyakina.

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45.  Hanarimo n’ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye naho baba bakorera hejuru muri sitade mu gihe bari kureba umukino.

Stade Amahoro igiye gufungura ku mugaragaro nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA