APR FC na Rayon Sports zamenyeshejwe amatariki y’imikino y’ibirarane
Imibereho

APR FC na Rayon Sports zamenyeshejwe amatariki y’imikino y’ibirarane

Imvaho Nshya

October 20, 2023

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje APR FC na Rayon Sports ko zizakina imikino y’ibirarane yabo tariki 25 Ukwakira 2023 aho APR FC izakina na Sunrise naho Rayon Sport ikine na Police FC.

Ubwo FERWAFA yashyiraga hanze ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2023-2024, yateganyije ko hagomba kuba ibirarane ku makipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika.

APR FC yagombaga gukina umukino wayo w’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona na sunrise mu kwezi gushize, ntiyawukinnye kuko yari mu myiteguro yo gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.

Ku rundi ruhande kandi Rayon Sports na yo ntiyakinnye na Police FC kuri uwo munsi, kuko yari mu myiteguro y’umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Ku matariki mashya, FERWAFA yatangaje ko APR FC izakina na Sunrise tariki 25 ukwakira 2023 kuri Sitade ya Nyagatare, mu gihe Rayon Sport izakira Police FC kuri iyo tariki kuri Kigali Pele Stadium.

Nyuma y’iminsi ine, biteganyijwe ko amakipe yombi azahura mu mukino utegerejwe na benshi uzabera kuri Pele Stadium Stade ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA