APR FC VS Kiyovu Sports: Uko Tombola ya ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro yagenze
Amakuru

APR FC VS Kiyovu Sports: Uko Tombola ya ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro yagenze

SHEMA IVAN

February 14, 2026

Amakipe yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2025 yamaze kumenya uko azahura hagati yayo, aho APR FC ifite igikombe giheruka yatombowe na Kiyovu Sports mu gihe Rayon Sports izahura na City Boys.

Iyi tombola yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026 ku cyicaro cy’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA).

Yakozwe nyuma y’aho hasojwe amakipe umunani yarenze amajonjora y’ibanze yagombaga gutomborana n’andi umunani atararikinnye kubera kwitwara neza mu marushanwa aheruka.

Iyi tombola yasize APR FC ifite igikombe giheruka izahura na Kiyovu Sports, Rayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma umwaka ushize izahura na City Boys FC.

Police FC yegukanye iri rushanwa mu 2024 izakina na Gicumbi FC, Musanze izahura na Gasogi United, Bugesera FC izakina n’Amagaju FC.

Hari kandi umukino Marines FC izakina na AS Kigali, Etincelles FC izakina na Mukura VS mu gihe Muhazi United izahura na Gorilla FC.

Biteganyijwe ko imikino ibanza izakinwa tariki 17-18 Gashyantare, iyo kwishyura izakinwe tariki 24-25 Gashyantare 2026.

APR FC izasura Kiyovu Sports mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro
Rayon Sports izasura City Boys yo mu Cyiciro cya Kabiri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA