APR FC yaguye miswi na Marines FC
Siporo

APR FC yaguye miswi na Marines FC

SHEMA IVAN

March 7, 2026

APR FC yavuye inyuma yishyura yanganyije na Marines FC ibitego 2-2 mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Stade Umuganda, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Werurwe 2026.

Marines FC yari yakiriye umukino ni yo yatangiye neza. Bidatinze ku munota wa gatanu yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Menayame Ndombe ku mupira yaherejwe na Mbonyumwami Taiba.

Mu minota 15, APR FC zirwanira mu mazi yakomeje gusatira cyane no gukinira mu kibuga cya APR FC ishaka igitego cya kabiri.

Mu minota 20, APR FC yinjiye mu mukino itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo koruneri enye zikurikiranya yabonye ariko inanirwa kuzibyaza umusaruro.

Ku munota wa 28, Marines FC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Ishimwe Kevin habura umuntu ukoraho ngo awushyire mu izamu.

Ku munota wa 39, Marines FC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Mbonyumwami Taiba bikomeza kugeza igice cya mbere kirangiye Marines FC itsinze APR FC ibitego 2-0.

APR FC yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 46, yishyuye igitego cya mbere cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku mupira yahawe na William Togui.

Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri, ari ko ikinira mu kibuga cya Marine FC.

Ku munota wa 57, Rutayisire Amani wa Marines FC yakoze umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina wari utewe na Hakim Kiwanuka, umusifuzi yemeza ko ari penaliti, yinjijwe neza na Djibril Ouattara.

Ku munota wa 64, Usabimana Olivier wa Marine FC yibwiraga ko yatsinze igitego cya gatatu ariko hasifurwa ko yaraririye.

Iminota 10 ya nyuma, APR FC yakomeje gusatira cyane ndetse yahushije uburyo bwabazwe ku ishoti ryatewe na Djibril Ouattara ariko umupira wanga kujya mu izamu, ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu. Irambona Vally. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Nyuma y’uwo mukino APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 43 ikarushwa abiri na Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere, aho ifite imikino ibiri itarakina. Ni mu gihe Marine FC yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 29.

Mu yindi mikino, Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, Mukura VS itsinda Musanze FC igitego 1-0 naho Gasogi United FC inganya na Rutsiro FC 0-0.

Ibitego bya Djibril Ouattara byafashije APR FC kunganya na Marines
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya mbere cyo kwishyura
Niyomugabo Claude yahanganiye umupira na Ishimwe Kevin mu kibuga hagati

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA