APR FC yanganyije na Rutsiro FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, yuzuza umukino wa kabiri wikurikiranya itabona amanota atatu.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025.
Rutsiro FC yari mu rugo yatangiye umukino isatira harimo umupira Arigo Obus Godspower yinjiranye mu rubuga rw’amahina awuha Mumbele Jeremie ateye mu izamu uca ku ruhande.
Ku munota wa 30, APR FC yaherekanyaga neza
ariko ntireme uburyo bwo gutsinda igitego.
Ku munota wa 32, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Denis Omedi ku mupira winjiranywe na Kiwanuka ubwugarizi bwa Rutsiro FC bunaniwe kwihagararaho.
Ku munota wa 40, Niyigena Clement yatakaje umupira, akurura Mumbele Mbusa Jeremie wari umucitse bari ku murongo w’urubuga rw’amahina, umusifuzi yemeza penaliti.
Iyi penaliti yinjijwe neza na Nizeyimana Jean Claude bakunze kwita “Rutsiro’
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Mu igice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira harimo umupira Denis Omedi yakinnye n’igituza na Lamine Bah wateye ishoti, umupira ujya hanze.
Ku munota wa 65, umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yakoze impinduka Mugisha Gilbert na Omborenga Fitina basimbura Ngabonziza Pacifique na Byiringiro Jean Gilbert.
Ku munota wa 75, Hakim Kiwanuka wa APR FC yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Togui awushyize mu izamu n’umutwe, umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.
Iminota 10 ya nyuma y’umukino yihariwe na APR FC yashakaga igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi bwa Rutsiro FC bukomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
APR FC yujuje umukino wa kabiri inganya, nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports ndetse igira amanota umunani n’umwanya wa karindwi.
Rutsiro FC yagize amanota abiri ku mwanya wa nyuma.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Amagaju FC yatsindiwe mu rugo na Musanze FC ibitego 2-0 naho Police FC yanganyije na Mukura VS igitego 1-1.
Police FC yagize amanota 16 ku mwanya wa mbere, Mukura VS igira icyenda ku mwanya wa kane, ikurikiwe na Musanze FC zinganya amanota.
Uko imikino isoza umunsi wa Gatandatu izakinwa ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo 2025.
Marines FC izakira Rayon Sports saa cyenda
Gicumbi FC izakira Etincelles FC saa cyenda
AS Kigali izakira Kiyovu Sports saa kumi n’ebyiri n’igice
Abakinnnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi.
Rutsiro FC
Nzana Ebini Iniace, Bizimana Kelvin, Kabura Jean, Hitimana Jean Claude, Mutijima Gilbert, Ndabitezimana Lazard, Uwambazimana Leon, Arigo Obus Godspower, Nizeyimana Jean Claude, Mumbele Malikidogo Jonas na Mumbele Mbusa Jeremie.
APR FC
Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi na William Togui.







