Ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze kubona imodoka nshya izajya itwara abakinnyi ndetse ko ari na yo bakoresha bajya banava ku mukino bahuriramo na mukeba Rayon Sports.
Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri n’Igice.
Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, APR FC yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo, yatangarije abafana ko bisi nshya y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahageze kandi ari inzira yo “gutsinda umukino”.
Ni busi itwara abantu bagera kuri 40 yo mu bwoko bwa Marcopolo Paradiso G8 1350, ikaba yarakozwe n’uruganda rukora imodoka nini zigezweho na za gari ya moshi rwo muri Brésil rwa Marcopolo S.A.
