APR FC yanganyije na Gorilla FC, uba umukino wa kabiri wikurikiranya idatsinda
Amakuru

APR FC yanganyije na Gorilla FC, uba umukino wa kabiri wikurikiranya idatsinda

SHEMA IVAN

December 13, 2025

APR FC yanganyije na Gorilla FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona, uba uwa kabiri wikurikiranya itabona itsinzi.

Ni umukino kandi wuzuza imikino itatu inaniwe gutsinda muri itanu ya Shampiyona iheruka gukina.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025.

APR FC ni yo yatangiye neza umukino harimo uburyo bwiza yabonye ku mupira Djibril Ouattara yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Niyomugabo Claude wushatse kuwushyira mu izamu, ku bw’amahirwe ye make ujya ku ruhande.

Mu minota 15, umukino wagendaga gahoro ndetse urimo ubushake buke ku mpande zombi nta kipe irema uburyo bw’igitego.

Ku munota wa 20, Gorilla FC yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ku mupira Akayezu Jean Bosco yinjiranye, ageze hafi y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye rikurwamo n’umunyezamu Ishimwe Pierre, umupira ujya muri koruneri itagize ikivamo.

Ku munota wa 35, Gorilla FC yabuze amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira watewe na Kalifa Traore n’umutwe, ugarurirwa ku murongo na myugariro Niyigena Clement wa APR FC.

Ku minota 40, APR FC yihariye umupira isatira cyane ariko ikagorwa no gutera mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Gorilla yatangiranye imbaraga zikomeye isatira izamu harimo uburyo yabonye bwo gufungura amazamu nyuma umunyezamu Ishimwe Pierrre wa APR FC yasohotse nabi, ahusha umupira wari utewe na Nduwimana Frank ariko umusifuzi wo ku ruhande Ndayisaba Said agaragaza ko habayeho kurarira.

Iyi kipe yakomeje gusatira binyuze ku ruhande rwa Nduwimana Frank wari wagoye abakinnyi ba APR FC ariko ntibabyaze umusururo amahirwe babonaga.

Ku munota wa 74, umutoza wa APR FC yakoze impinduka eshatu Ngabonziza Pacifique, Mamadou Sy na Djibril Ouattara basimburwa na Memel Dao, Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka.

Izo mpinduka zafashije iyi kipe kwiharira iminota 10 ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa Gorilla FC bakomeza guhagarara neza.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, APR FC yuzuza umukino wa kabiri wikurikiranya inganya, uba ndetse n’uwa gatatu inaniwe gutsinda muri itanu ya Shampiyona iheruka gukina.

APR FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 20 mu mikino 11 mu gihe irushwa amanota atandatu na Police FC ya mbere imaze gukina imikino 12.

Gorilla FC yagumye ku mwanya wa munani igira amanota 15 mu mikino 12 yakinnye.

Mu mikino itanu iheruka APRF yanganyije na Police FC 0-0 na AS Kigali igitego 1-1 mu gihe yatsinze Etincelles ibitego 2-1 na Marines ibitego 2-1.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, AS Muhanga yanganyije na AS Kigali ubusa ku busa naho Etincelles itsinda Musanze FC ibitego 3-1.

Gorilla FC yagoye cyane APR FC mu guhererekanya umupira
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Djibril Ouattara agerageza guhindura umupira imbere y’izamu
Abakinnyi 11 ba Gorilla FC babanje mu kibuga
APR FC yujuje umukino wa kabiri wikurikiranya inganya, uba wa gatatu idatsidna muri itanu iheruka gukina

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA