APR FC yanganyije na Al-Merrikh inanirwa gufata umwanya wa kabiri
Amakuru

APR FC yanganyije na Al-Merrikh inanirwa gufata umwanya wa kabiri

SHEMA IVAN

January 18, 2026

APR FC yanganyije na Al-Merrikh ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Sitade Amahoro, kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026.

Amakipe yombi yaherukaga guhura mu 2014 ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup na wo wabereye kuri Sitade Amahoro.

Icyo gihe APR FC yatsinzwe na Al-Merrikh igitego 1-0 cyinjijwe na Allan Wanga.

Ni umukino watangiye wegeranye,  amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati nta n’imwe irema uburyo bw’igitego.

Mu minota 20, APR FC yihariye igerageza gusatira izamu rya Al- Merrikh binyuze mu bakinnyi barimo Memel Dao na Mugisha Gilbert ariko ubwugarizi bw’iyi kipe yo muri Sudani bukomeza kwihagararaho.

Mu minota 35, Al- Merrikh yiminjiriyemo agafu itangira gusatira izamu rya APR FC harimo ishoti ryatewe na Idriss Babajide Fatokun ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukorwaho na Ssekiganda ujya muri koruneri itagize icyo itanga. 

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. 

Mu igice cya kabiri, APR FC yagurukanye imbaraga ihererekanya neza hagati mu kibuga, ariko bakagorwa no gutera mu izamu.

Iyi kipe yakomeje gukina neza ndetse ku munota wa 60, yashoboraga kubona igitego cya mbere ku mupira William Togui yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Djibril Ouattara warebanaga n’izamu awutera nabi ujya ku ruhande.

Ku munota wa 75, umutoza wa APR FC Taleb Abderrahim, yakoze impinduka Mugisha Gilbert na Memel Dao basimburwa na Denis Omedi na Dauda Yussif.

Izi mpinduka zongereye imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe ariko ikagorwa no kwinjira mu bwugarizi bwa Al- Merrikh bwari buhagaze neza. 

Ku munota wa 86, APR FC yabonye igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Dauda Yussif, umupira uruhukira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, abafana ba APR FC bataha bijujuta bavuga ko bibwe n’abasifuzi igitego cyari gutuma babona amanota atatu imbere ya Al-Merrikh.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagumye ku mwanya wa gatatu igira amanota 33 mu mikino 16 imaze gukina.

Ni mu gihe Al-Merrikh izakurikizaho Rayon Sports ku wa Gatatu, ifite amanota 31 ku mwanya wa kane.

Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Al-Hilal SC n’amanota 35, ikurikiwe na Police FC ifite amanota 34.

Drako Novic utoza Al-Merrikh asuhuzanya na Mugisha Gilbert babanye muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Wari umukino w’imbaraga hagati y’impande zombi
Alioun Souane wa APR FC yari yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga kuri uyu mukino
Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusangwana agaragaza kutishimira uko abasore be bakinaga
Abasifuzi bayoboye umukino baherekejwe n’abashizwe umutekano nyuma yo gusagarirwa n’abakinnyi ba APR FC umukino urangiye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA