APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona, ifata umwanya wa kabiri rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025 witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga ndetse na Chairman wa Rwanda Premier League, Yusuf Mudaheranwa.
Ni umukino watangiye ugenda gake, umupira wiharirwa na APR FC yahererekanyaga neza, ariko ikagorwa no kugera ku izamu rya AS Kigali.
Ku munota wa 27, Dushimimana Olivier wa AS Kigali yahaye umupira Rudasingwa Prince, ashatse kuroba umunyezamu Ishimwe Pierre awukoraho ujya muri koruneri.
Ku munota wa 33, APR FC yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda ku mupira Lamine Bah yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Denis Omedi awufunga n’igituza, usanga William Togui awuteye ukorwaho n’umunyezamu ujya hanze.
Ku munota 41, Ndayishimiye Didier yakiniye nabi Niyomugabo Claude hafi y’urubuga rw’amahina mu ruhande.
Iri kosa ryahanwe na Ruboneka Bosco, atera umupira ujya mu izamu ukubise ku giti cya mbere cyaryo.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, AS Kigali yatangiranye impinduka Iyabivuze Osee asimbura Dushimimana Olivier ‘Muzungu.
Iyi kipe y’Umujyi yagarukanye imbaraga muri iki gice itangira gusatira izamu rya APR FC harimo umupira Ntirushwa Aime yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye rishyizwe muri koruneri n’umunyezamu Ishimwe Pierre.
Iyi kipe ntiyacitse intege kuko ku munota wa 49 yabonye igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Ndayishimiye Didier ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina nyuma yo guhindurwa na Tuyisenge Arsene.
Nyuma yo kwishyurwa igitego, APR FC yongeye gusatira ishaka icya kabiri harimo ishoti rikomeye ryatewe na Denis Omedi ari imbere y’izamu, umupira ukurwamo n’umunyezamu Kanuma Pascal mbere y’uko ubwugarizi bwe bushyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 70, Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yakoze impinduka eshatu Mamadou Sy, Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert basimbura Hakim Kiwanuka, William Togui na Denis Omedi.
Izi mpinduka zafashije iyi kipe gukomeza gusatira izamu rya AS Kigali ariko ikagorwa n’ubwugarizi bw’iyi kipe bwari buhagaze neza.
Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera.
Ku munota 90+3, Jesus Moloko wa AS Kigali yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Rudasingwa Prince awutanga umunyezamu Ishimwe Pierre, awuteye n’umutwe ujya ku ruhande.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
APR FC yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 15 mu mikino umunani imaze gukina ni mu gihe AS Kigali yafashe umwanya wa 11 n’amanota icyenda.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, Etincelles yanganyije na Mukura VS igitego 1-1.
Indi mikino y’Umunsi wa cyenda izakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025
Rutsiro FC izakira AS Muhanga saa cyenda, Gicumbi FC izakira Rayon Sports saa cyenda, Amagaju FC izakira Gasogi United saa cyenda










