APR FC yanganyije na Police FC mu mukino uryoheye ijisho
Amakuru

APR FC yanganyije na Police FC mu mukino uryoheye ijisho

SHEMA IVAN

December 6, 2025

APR FC yanganyije na Police FC ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025.

Ni umukino witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga, Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza n’abayobozi b’amakipe yombi.

APR FC ni yo yatangiye neza umukino ihererekanya ndetse ikinira cyane mu rubuga rwa Police FC.

Ku munota wa 20, Byiringiro Lague n’umutoza Ben Mouasa bahawe amakarita y’umuhondo kubera kutishimira ibyemezo by’umusifuzi Vicky.

Ku munota wa 25, Police FC yongereye imbaraga itangira gusatira izamu rya APR FC harimo umupira wavuye muri  koruneri, Ishimwe Pierre azamuka neza awukura ku mutwe wa Issah Yakubu akoresheje ibipfunsi.

Ku munota wa 31, Niyomugabo Claude wa APR yafunze umupira aranyerera, abonye ko bagiye kuwumutwara awuryamaho awufatisha amaboko, hasifurwa ikosa.

Iri kosa ryahanwe na Byiringiro Lague, umupira ujya mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande Ishimwe Didier agaragaza ko habayeho kurarira.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, umukino wagabanyije umuvuduko umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati nta kipe irema uburyo bw’igitego.

Ku munota wa 66, APR FC yabonye uburyo imbere ku mupira wahinduwe na Ruboneka Bosco mu rubuga rw’amahina, umupira usanga Ouattara awudunda n’umutwe mbere y’uko Onesime awurenza izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.

Ku munota wa 70, APR FC yakoze impinduka ebyiri William Togui na Hakim Kiwanuka basimburwa na Djibril Ouattara na Denis Omedi.

Ku munota wa 76, Police FC yahushije uburyo bwabazwe imbere y’izamu ku mupira Kwitonda Alain Bacca yinjiranye mu rubuga rw’amahina yasize Niyomugabo, ateye ishoti rifashe igiti cy’izamu, umupira ujya hanze.

Iminota 10 ya nyuma yihariwe na APR FC yasatiraga cyane ariko ubwugarizi bwa Police FC n’umunyezamu bahagarara neza.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Police FC yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 23, mu mikino 11 naho APR FC yafashe umwanya wa kabiri n’amanota  19 ariko yo imaze gukina imikino 10.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, AS Muhanga yatsinzwe n’Amagaju FC igitego 1-0, Rutsiro FC inganya na Gorilla FC igitego 1-1 mu gihe Marine FC yagize amanota 18 ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsindira Gasogi United i Kigali ibitego 2-0.

Byiringiro Lague ni we watowe nk’umukinnyi mwiza
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga
Richard Kirongozi ahanganye na Mamadou Sy
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda mu bakurikiye umukino
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarak Muganga na we yakurikiye umukino
Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza akurikiye umukino
Chairman wa Police FC, CP Yahya Kamunuga akurikiye umukino

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA