APR FC yanyagiye AS Kigali ibitego 3-0 mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari cya 2026, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026.
Igikombe cy’Intwari mu mupira w’amaguru gitegurwa na FERWAFA ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), kuri iyi nshuro cyitabiriwe n’amakipe ane ya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize.
APR FC ni yo yatangiye neza umukino isatira izamu rya AS Kigali harimo Koruneri ebyiri zikurikiranya yabonye ariko inanirwa kuzibyaza umusaruro.
Iyi ikipe yakomeje gukina neza hagati mu kibuga abarimo Dauda Yussif bagerageza gutera amashoti maremare hanze y’uburuga rw’amahina.
Mu minota 30, umukino wagabanyije umuvuduko amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati nta n’imwe irema uburyo bw’igitego.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Ikipe y’Ingabo yagarukanye imbaraga nyinshi mu igice cya kabiri isatira cyane izamu rya AS Kigali harimo uburyo yahushije ku munota wa 55, ku mupira William Togui yahaye Hakim Kiwanuka awuteye ishoti rikomeye umupira ukurwamo neza n’umunyezamu Ndikuriyo Patience.
Iyi Kipe ntiyacitse intege kuko ku munota wa 60, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira mwiza yahawe Ronald Ssekiganda ari inyuma y’urubuga acenga ba myugariro ba AS Kigali ahita atera ishoti umupira uruhukira mu izamu.
Ku munota wa 64, William Togui yatsindiye APR FC igitego cya Kabiri ku mupira mwiza yahawe na Hakim Kiwanuka ari mu rubuga rw’amahina acenga myugariro wa AS Kigali ahita atera ishoti rikomeye umupira uruhukira mu rushundura.
Ku munota wa 78, APR FC yabonye igitego cya gatatu cyinjijwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira mwiza yahawe n’agatsitsino na Niyigena Clement ahita awushyira mu izamu.
Umukino warangiye APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-0, ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari cya 2026.
Ku mukino wa nyuma izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC mu mukino uteganyijwe ku wa Kane guhera saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026.
Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 32 tariki ya 1 Gashyantare 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi.
APR FC:
Ishimwe Pierre, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Yunusu Nshimiyimana, Niyomugabo Claude, Ronald Ssekiganda, Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Hakim Kiwanuka na William Togui.
AS Kigali:
Ndikuriyo Patience, Onyeabor Franklin, Mitima Isaac, Ndayishimiye Didier, Benedata Janvier, Rucogoza Ilias, Olivier Dushimimana, Ntirushanwa Aime, Nshimiyimana Tharcisse, Tuyisenge Arsene na Sunday Inemesit.










