APR FC yasezerewe na Pyramids FC inzozi zo kujya mu matsinda zikomeza kuba amateka
Amakuru

APR FC yasezerewe na Pyramids FC inzozi zo kujya mu matsinda zikomeza kuba amateka

SHEMA IVAN

October 5, 2025

APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya mbere nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, byiyongera kuri 2-0 yatsindiwe i Kigali, iviramo ku giteranyo cy’ibitego 5-0.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, ni bwo hakinwe umukino wo kwishyura wabereye i Cairo mu Misiri kuri Stade yitiriwe 30 Kamena.

Umukino ubanza wabereye i Kigali, APR FC yari yatsinzwe ibitego 2-0.

APR FC yagiye mu Misiri idafite Djibril Ouattara urwaye na Mugisha Gilbert wakoze ubukwe kuri iki Cyumweru.

Ni mu gihe Mamadou Sy na Dauda Yussif Seidu bakuwe mu bakina umukino ku munota wa nyuma kubera imyitwarire mibi itigeze itangazwa n’iyi kipe.

Pyramids FC yari mu rugo ni yo yatangiye umukino neza yiharira cyane umupira ku kigero cya 78%.

Ku munota 43, Pyramids yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mostafa Ziko.

Igice cya mbere cyarangiye Pyramids FC yatsinze APR FC igitego 1-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Ishimwe Pierre yakoze akazi gakomeye, akuramo imipira ibiri ikomeye yatewe n’abakinnyi ba Pyramids FC, irimo n’uwo yahagarikiye ku murongo.

Ahmed Atef yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku munota wa 60, hadashize iminota ibiri na Mohamed Hamdi atsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Pyramids FC.

Umukino warangiye APR FC yatsinzwe na Pyramids FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino yombi.

Ni inshuro ya Gatatu yikurikiranya APR FC isezerewe na Pyramids muri CAF Champions League.

Mu nzira igana mu matsinda Pyramids FC izahura na Ethiopian Insurance yo mu Ethiopia yasezereye Mlandege FC yo muri Zanzibar ku bitego 4-3.

Hakim Kiwanuka agerageza gucenga Mohamed Chibi
William Togui ari mu bakinnyi ba APR FC batahiriwe n’umukino
Ku nshuro ya gatatu yikurikiranye, Pyramids FC yasezereye APR FC CAF Champions League
Mostafa Ziko yishimira igitego cya mbere yatsinze
Abakinnnyi APR FC yabanje mu kibuga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA