APR FC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona cya 22 yegukanye mu mukino wa nyuma w’umunsi 30 wa shampiyona yanganyijemo n’Amagaju igitego 1-1, isoza imikino ya shampiyona ya 2023-2024 idatsinzwe.
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, kuri Kigali Pele Stadium witabirwa na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Malizamunda, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Mubarak Muganga usazwe ari Perezida w’Icyubahiro wa APR FC.
APR FC yatangiye umukino isatira cyane izamu ry’Amagaju ariko ba myugariro bakomeza guhagarara neza.
Ku munota wa 32, Amagaju FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na myugariro w’iburyo Bizimana Ibutihati ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu unyura kuri ba myugariro bose ba APR FC umusanga aho yari ahagaze awushyira mu rushundura.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, APR FC yashoboraga kubona igitego kuri kufura (coup-franc) nziza yari ibonye maze iterwa na Ishimwe Christian gusa umupira unyura hejuru y’izamu gato cyane.
Igice cya mbere cyarangiye Amagaju FC iyoboye umukino n’igitego 1-0 cya Bizimana Ibutihadji.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya APR FC yaje isatira ishaka uko yakwishyura gusa Amagaju FC aza kubona uburyo buremereye ku munota wa 58, uwitwa Malanda Destin asigaranye n’umuzamu wenyine arekuye ishoti rimukubita mu gituza umupira uba uvuyemo gutyo.
Nyuma yo guhusha ubwo, APR FC yahise ikosora Amagaju FC ihita iyitsinda igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ombolenga Fitina.
Umutoza wa APR FC Thierry Forger yakoze imipinduka ebyiri Niyibizi Ramadhan asimburwa na Shaiboub naho Claude Niyomugabo asimburaIshimwe Christian.
Nyuma yo gukora izi mpinduka APR FC yakomeje kwataka izamu ry’Amagaju FC, ba myugariro bakomeza kuzibira neza cyane.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wa nyuma w’umunsi wa 30 wa shampiyona ya 2023-2024.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye igikombe cya Shampiyona n’amanota 68, irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 11.
Mu mikino 30 APR FC muri iyi Shampiyona yatsinze imikino 19 inganya 11 ntiyatakaza umukino n’umwe.
Ni inshuro ya gatatu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itwaye Shampiyona idatsinzwe nk’uko byagenze mu 2019/20 na 2020/21 itozwa na Adil Eradi Mohammed wo muri Morrocco.
Iki gıkombe ni icya mbere APR FC itwaye kuva isubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga, yasubiye muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024, yaherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2011-2012.
APR FC ni yo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League 2024-2025.
APR FC yashinzwe mu 1993, igatangira guhatana muri Shampiyona nyuma y’imyaka ibiri, ni yo imaze kwegukana ibikombe byinshi by’icyiciro cya mbere aho kuri ubu yujuje ibikombe 22 nyuma y’imyaka 30 ishinzwe.
Igikombe cy’uyu mwaka wa 2023-2024 gisanze icyo mu 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2006/07, 2008/09, 2009/10, 2010/11, 2011/12, 2013/14, 2014/15, 2015/16, 2017/18, 2019/20, icya 2020/2021, 2021/22 na 2022/23.
TWIZERIMANA ERIC
February 2, 2025 at 6:02 amNIBYIZA KUBA APR YATWAYE IGIKOMBE