APR FC yatsinze Bugesera FC mu mukino wahagaze iminota 20
Amakuru

APR FC yatsinze Bugesera FC mu mukino wahagaze iminota 20

SHEMA IVAN

January 3, 2026

APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona wahagaze Iminota 20 nyuma y’aho amatara amurikira Kigali Pelé Stadium yazimye.

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Mutarama 2026. APR FCni yo yatangiye neza umukino yiharira cyane umupira hagati mu kibuga.

Mu minota 20, iyi kipe yakomeje gukina neza ariko ikagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga imbere y’izamu. Byasabye gutegereza ku munota wa 42 kuri Koruneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco, umupira usanga William Togui wari uhagaze neza awushyira mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Bugesera FC yagarukanye imbaraga nyinshi itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura binyuze mu bakinnyi barimo Sadick Sulley na Farouk Saifi Ssentongo.

Iyi kipe y’Akarere ka Bugesera yakomeje kwiharira umupira gusa ikagorwa n’ubwugarizi bwa APR FC bwari buhagaze neza.

Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Byiringiro Jean Gilbert wari wavunitse hinjiramo Ombolenga Fitina.

Ku munota wa 78, Bugesera FC yabonye igitego cyo kwishyura kuri Coup Franc nziza yatewe na Saddick Sulley umupira uruhukira mu izamu.

Nyuma y’iki gitego, ku munota wa 80, amatara amurikira ikibuga azimye. Umukino wongeye gukomeza nyuma y’iminota 20 bahereye ku munota wa 80 wari ugezeho.

Iminota 10 ya nyuma yihariwe na APR FC yashakaga igitego cya kabiri cyari kuyifasha gukomeza kotsa igitutu Police FC ya mbere. Ku munota wa 84, Mugisha Gilbert wa APR FC yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina umusifuzi yemeza ko ari Penaliti.

Iyi Penaliti yinjijwe neza na rutahizamu Djibril Ouattara atsindira APR FC igitego cya kabiri.

Umukino warangiye APR FC itsinze Bugesera FC ibitego 2-1, ku nshuro ya mbere yuzuza imikino itatu yikurikiranya itsinda muri Shampiyona ya 2025/26.

APR FC yagumye ku mwanya wa ko kabiri igira amanota 29 irushwa na Police FC ya mbere amanota atatu mu gihe Bugesera FC yagumye ku mwanya wa 13 n’amanota 17.

Indi mikino y’umunsi wa 14 izakinwa ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026.

Rayon Sports izakira AS Muhanga naho Rutsiro FC izakira Mukura VS. Imikino yose izatangira saa Cyenda z’amanywa.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga
William Togui ni we wafunguye amazamu
Nshimiyimana Yunusu ahanganiye umupira
Byiringiro Byiringiro ahanganye na Farouk Saifi Ssentongo
Ku munota wa 80, umukino wahagaze nyuma y’aho amatara ya Kigali Pele Stadium azimye
Igitego cya Djibril Ouattara cyafashije APR FC gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1
Wari umukino wimbagara nyinshi
APR FC yatsinze Bugesera FC ikomeza kotsa igitutu Police FC ya mbere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA