APR FC yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona
Siporo

APR FC yatsinze Gorilla FC ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona

SHEMA IVAN

February 27, 2026

Igitego cyo mu minota y’inyongera cyatsinzwe na William Togui cyafashije APR FC gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino ine yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ,kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026.

APR FC ni yo yatangiye umukino ikinana neza mu kibuga hagati, ariko ishaka uko yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Gorilla FC ariko ubwugarizi bwayo bugakomeza kuba ibamba.

Ku munota wa karindwi w’umukino, APR FC yabonye uburyo bwiza bw’igitego ku mupira Djibril Ouattara yahereje William Togui wari imbere y’izamu wenyine, ariko arahuzagurika ananirwa kuwutera kugeza umunyezamu wa Gorilla FC, Ntagisanayo Serge awufashe.

Ku munota wa 23 ‘Gorilla FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Khalifa Traore ku mupira watakajwe na Kapiteni Niyomugabo Claude,ahita awushyira mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa, APR FC yongereye imbaraga ishaka igitego cyo kwishyura, ariko abakinnyi bayo basatira bananirwa kubyaza umusururo uburyo babonaga.

Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC itsinze APR FC igitego 1-0.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gusatira mu igice cya kabiri bidatsinze ku munota wa 47, yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na William Togui n’umutwe, ku mupira mwiza Byiringiro Gilbert yamuhaye awushyira mu izamu.

Mu minota 60, Iyi Kipe yakomeje kwiharira umupira harimo Denis Omedi yatanze umupira mu rubuga rw’amahina habura gato ngo Djibril Ouattara awutereke mu izamu, myugariro wa Gorilla FC, Mussa Omar awumukura ku kirenge.

Ku munota wa 66’ Umutoza wa APR FC yakoze impinduka Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka basimbura Denis Omedi na Memel Dao.

Mu minota 70, umukino wakinirwa cyane hagati mu kibuga bituma n’uburyo bwo kurema igitego kuba buke.

Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.

Ku munota wa 90+4’ Wiliam Togui yatsindiye APR FC igitego cya kabiri n’umutwe, ku mupira wari avuye kuri koruneri yatewe na Mugisha Gilbert, awushyira mu rushundura.

Umukino warangiye APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino ine yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahise ifata umwanya wa Kabiri n’amanota 42, aho inganya na Al Hilal SC iyoboye. Ni mu gihe Gorilla FC imaze imikino itatu yikurikiranya nta ntsinzi yagumye ku mwanya 14 n’amanota 22.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, Al-Merrikh yanganyije na Gasogi United igitego 1-1.

William Togui Mel yatsinze igitego cyahesheje APR FC amanota atatu ku munota wa nyuma
Djibril Ouattara wa APR FC ashaka kunyura mu bakinnyi ba Gorilla FC
Kapiteni Niyomugabo Claude yari yongeye kubanza mu kibuga nyuma y’iminsi adakina

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA