APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup 2025 yegukanye umwanya wa gatatu, nyuma yo gutsinda KMC yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri KMC Stadium, kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025.
Ni umukino watangiye utuje ugenda gake amakipe yombi yigana ariko APR FC ikagerageza uburyo butandukanye bw’ibitego bwahushwaga na Mugisha Gilbert na William Togui.
Mu minota 30, APR FC yakomeje gusatira bikomeye ishaka igitego ariko abakinnyi b’inyuma ba KMC bakomeza kubyitwaramo neza.
Igice cya mbere kigana ku musozo, Dauda Yussif yacomekeye Memel Dao umupira mwiza, awuzamukana yihuta cyane ku ruhande rw’iburyo atera ishoti rikomeye afungura amazamu, ku munota wa 45.
Igice cyarangiye APR FC yatsinze KMC igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, iyi kipe yo muri Tanzania yagarukanye imbaraga itangira gusatira bikomeye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre imipira akayikuramo.
Ku munota wa 77, William Togui yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira yahawe n’umunyezamu wa KMC ariko uyu rutahizamu.
Umukino warangiye APR FC yatsinze KMC igitego 1-0, yegukana umwanya wa gatatu.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahembwe ibihumbi 10$.
Umukino wa nyuma urahuza Singida Black Stars yo muri Tanzania na Al Hilal yo muri Sudani.