APR FC yatsinze Mukura VS ikomeza kuzamuka ku rutonde rwa Shampiyona (Amafoto)
Amakuru

APR FC yatsinze Mukura VS ikomeza kuzamuka ku rutonde rwa Shampiyona (Amafoto)

SHEMA IVAN

October 19, 2025

APR FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona, ikomeza kuzamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda mu gihe isigaranye ibirarane bibiri.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri Iki Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025 witabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga n’abandi.

Umukino watangiye umupira ukinirwa cyane mu kibuga hagati nta kipe irema uburyo bw’igitego.

Ku munota wa 18, APR FC yafunguye amazamu ku mupira waturutse kuri koruneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco umunyezamu wa Mukura VS, Nicolas Sebwato ananirwa kugumana umupira, usanga Ronald Ssekiganda ahita awushyira mu izamu.

Ku munota wa 20, Hakim Kiwanuka yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe asigaranye n’umunyezamu aho gutera ishoti awusubiza inyuma ashaka William Togui gusa ba myugariro ba Mukura VS bawukuraho.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gukina nk’iyariye amavubi ndetse binashoboka ko yabona igitego cya kabiri nk’aho Nshimiyimana Yunusu yarekuye ishoti riremereye ariko rikanyura ku ruhande rw’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Mukura VS yagurukanye imbaraga nyinshi harimo uburyo yabonye umukino, igeze ku munota wa 55 ku mupira mwiza wahinduwe na Boatenge Mensah ubundi Hakizimana Zubel agiye gukozaho ukuguru ananirwa kuwuhamya ujya hanze.

Mukura VS yakomeje kwiharira cyane umupira irusha Cyane APR FC ndetse Boateng Mensah yanyeganyeje inshundura ariko umusifuzi yemeza ko habayemo kurarira.

Ku munota wa 85, Hakim Kiwanuka yazamukanye umupira awuhereza Denis Omedi warebanaga n’umunyezamu Sebwato ahita amutera umupira mu ntoki.

Umukino warangiye APR FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0, igira amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukina.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irushwa amanota atandatu na Police FC ya mbere mu gihe Mukura VS yagumye ku mwanya wa Munani n’amanota atanu.

Ku Munsi wa gatanu wa Shampiyona, APR FC izakirwa na Kiyovu Sports mu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Police FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0, yuzuza intsinzi enye zikurikiranya ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 12.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga
Abasifuzi bayoboye umukino bayobowe na Ishimwe Jean Claude
Sebwato Nicholas yananiwe gukoraho umupira neza biviramo ikipe ye gutsindwa igitego
Ubwo Ronald Ssekiganda yafunguraga amazamu
Hakim Kiwanuka azamukanye umupira

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA