APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona, ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2026.
Muri uyu mukino APR FC yabanje mu kibuga Dauda Yussif wari umaze ibyumweru bibiri n’igice yarahagiritswe, kubera imyitwarire mibi yatumye yoherezwa gukorera imyitozo mu ikipe y’abato.
APR FC ni yo yatangiye neza umukino isatira cyane izamu rya Musanze FC harimo ishoti ryatewe na Memel Dao, ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu afata umupira neza.
Mu minota 15, umukino wagabanyije umuvuduko, amakipe yombi atera imipira yo hejuru.
Mu minota 25, APR FC yihariye umupira igerageza kurema uburyo bw’igitego harimo umupira William Togui yateye ari wenyine ujya hanze.
Uyu mukino wongeye kugaragaramo ikibazo cy’ibura ry’umuriro, aho ku munota wa 27, wahagaze moteri yatsa amatara ya stade yazimya yanga kwaka.
Nyuma y’iminota 19 umuriro wagarutse umukino wongera gukomeza.
Ku munota wa 35’ Djibril Ouattara yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Denis Omedi wawuteye n’umutwe ujya hejuru gato y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gusatira mu igice cya kabiri harimo ishoti rikomeye ryatewe na Dauda Yussif, umupira ukora ku mukinnyi wa Musanze FC ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Iyi kipe ntiyacitse intege kuko ku munota wa 50, Marcel Dikoume yakiniye nabi Ouattara wari winjiye mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yemeza ko ari Penaliti.
Iyi Penaliti yatewe na Djibril Ouattara ku mahirwe make ye, atera umupira hejuru kure y’izamu rya Musanze FC.
Ku munota wa 69’ Ronald Ssekiganda yatsindiye APR FC igitego cya mbere, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Memel Dao.
Iminota 10 ya nyuma yaranzwe no gusatira kwa Musanze FC ishaka igitego cyo kwishyura mu gihe APR FC yashakaga icya kabiri cyo gushimangira intsinzi.
Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.
Ku munota wa 90+3’ William Togui yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yateye, umupira uruhukira mu izamu.
Umukino warangiye APR FC itsinze Musanze FC ibitego 2-0, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino itatu yikurikiranya.
Gutsinda uyu mukino byatumye, iyi kipe y’Ingabo ifata umwanya wa mbere n’amanota 46, irusha inota rimwe Al-Hilal SC ya Kabiri ifite imikino itatu itarakina.
Ni mu gihe Musanze FC yagumye ku mwanya wa Munani n’amanota 33.
Indi mikino yabaye, Bugesera FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 naho Rutsiro FC yanganyije na Etincelles FC ubusa ku busa.



