APR FC yatsinze Power Dynamos FC yo muri Zambia ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti ufungura Icyumweru cy’Inkera y’Abahizi wabereye kuri Stade Amahoro, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025.
Umukino watangiye utuje umupira ukinirwa cyane mu kibuga uburyo bwa mbere bwabonywe na Power Dynamos binyuze ku mupira wahawe Rutahizamu Eddy Ismael wari imbere y’izamu ananirwa kuwufunga ngo awutereke mu rushundura.
Ku munota wa 12, APR FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira Mamadou Sy yahawe ari mu rubuga rw’amahina ananirwa gutera mu izamu arebana n’umunyezamu wa Power Dynamos.
Ku munota 30, Hakim Kiwanuka wa APR FC, yirukankanye umupira awugeza mu rubuga rw’amahina, asigara arebana n’umunyezamu wa Power Dynamos, Lawrence Mulenga, amuteye ishoti umuzamu atabara ikipe ye.
Ku munota wa 33, Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, yakuyemo umupira wari utewe na Austin Muwowo awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.
Iminota 40 y’umukino yarazwe no gukinira cyane mu kibuga hagati, gutakaza imipira cyane n’amakosa menshi.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
APR FC yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri bidatsinze ku munota wa 49 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Djibril Ouattara n’umutwe ku mupira uteretse watewe na Ruboneka Jean Bosco.
Nyuma y’iminota itatu gusa, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Djibril Ouattara nyuma yo kureba neza uguhagarara nabi k’umunyezamu wa Power Dynamos.
Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri, Power Dynamos FC yikubise agashyi itangira gusatira ndetse ibona amahirwe yo kwishyura ku ishoti ryatewe na Makwaza ariko rigarurwa n’urukuta rw’ubwugarizi.
Ku munota wa 63, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakoze impinduka nyinshi, ikuramo Nshimiyimana Yunusu, Omborenga Fitina, Ngabonziza Pacifique, Hakim Kiwanuka, Mamadou Sy na Djibril Ouattara basimburwa na Aliou Souane, Byiringiro Gilbert, Lamine Bah, Denis Omedi, Mugisha Gilbert na Togui William.
Ku munota wa 69, Mugisha Gilbert yashatse kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko myugariro Kondwani wari umutegereje ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.
Iminota 10 ya nyuma y’umukino yihariwe na Power Dynamos yashakaga kwishyura igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe ariko ba myugariro ba APR FC n’umuzamu bakomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye APR FC itsinze Power Dynamos FC ibitego 2-0.
APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, ikina na AS Kigali saa moya z’ijoro kuri Kigali Pele Stadium.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC
Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Dauda Yussif Seidu, Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Jean Bosco, Djibril Oauttara Cheick, Kiwanuka Hakim na Mamadou Sy
Power Dynamos FC
Mulenga Lawrence, Katebe Aaron, Jackson Mulambia, Kondwani Chiboni, Daniel Adoko, Linos Makwaza Jr, Austin Muwowo, Eddy Ismael Ankobo, John Soko, Brian Masanyinga na Innocent Kashita.