APR FC yatsinzwe na Police FC mu mukino w’Inkera y’Abahizi
Amakuru

APR FC yatsinzwe na Police FC mu mukino w’Inkera y’Abahizi

SHEMA IVAN

August 21, 2025

APR FC yatsinzwe na Police FC ibitego 3-2 mu mukino wa kabiri w’Inkera y’Abahizi wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025.

‎APR FC yatangiye umukino isatira izamu rya Police FC harimo umupira wavuye muri koruneri yatewe na Ruboneka Jean, ugera ku mutwe wa Nshimiyimana Yunusu wawuteye mu izamu ariko ku bw’amahirwe make umunyezamu Rukundo Onesime arirambura arongera arawurenza.

‎Iminota 30 amakipe yombi yakinaga umukino wihuta, Police igakinisha impande zayo zariho Richard Kilongozi na Byiringiro Lague, mu gihe APR FC yakoresha mu kibuga hagati hakinaga Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Jean Bosco na Dauda Yussif.

‎Ku munota 37, Police FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague nyuma y’amakosa yakozwe n’umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre wagiye gutanga umupira ahuzagurika.

‎Ku munota wa 45, APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Rutahizamu William Togui nyuma y’amakosa yakozwe hagati ya myugariro Ndayishimiye Dieudonne n’umunyezamu Rukundo Onesime bananiwe kumvikana.

‎Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

‎Ku munota wa 59, Hakim Kiwanuka wa APR FC yirukankanye umupira ashaka gusiga Nsabimana Eric wari usigaye mu bwugarizi ariko amutereka hasi. Benshi bagize ngo ni ikarita itukura ariko umusifuzi Umutoni Aline amuha ikarita y’umuhondo.

‎Ku munota wa 71, APR Fc yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wazamukanywe na Hakim Kiwanuka awuhereza mugenzi we wari wenyine umupira awushyira mu rushundura.

‎Ku munota wa 76, Police FC yishyuye iki gitego, nyuma y’uko Byiringiro Lague yambuye umupira Daouda Yussif, awuhereza Mugisha Didier wirukanse awuhereza Muhozi Fred wari mu rubuga rw’amahina ahita awutereka mu izamu.

‎Nyuma y’iminota ine gusa, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yabonye igitego cya gatatu cyavuye ku mupira uteretse watewe usanga Mugisha Didier ahagaze neza ahita ashyira umupira mu izamu n’umutwe.

‎APR FC yagerageje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura cyari gutuma hitabazwa Penaliti ariko biranga.

‎Umukino warangiye Police FC yatsinze APR FC ibitego 3-2 igira amanota atatu mu ’Irushanwa ry’Inkera y’Abahizi mu gihe Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nta nota na rimwe ifite.

‎Umukino wabanje AS Kigali yatsinze Azam FC igitego 1-0 cya Rudasingwa Prince, itera intambwe igana ku Gikombe cy’Irushanwa ry’Inkera y’Abahizi n’amanota atandatu.

‎Imikino y’Inkera y’Abahizi izakomeza ku Cyumweru, tariki ya 24  Kanama 2025, ubwo AS Kigali izahura na Police FC mu gihe APR FC izakina na Azam FC. Imikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.

Byiringiro Lague yagize umukino mwiza neza
William Togui yashimira igitego cya mbere yatsindiye APR FC kuva yagurwa muri iyi mpeshyi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA